January 7, 2025

Amateka agaragaza ko hari Abanyarwanda benshi bageze muri kivu y,amajyepfo ,mu myaka ya 1880 , hatangwa impamvu ebyiri ziryo yimuka ry’Abanyarwanda berekeje muri Congo.

Iimpamvu ya mbere ni uko aba bimukira bari biganjemo abatutsi bari batangiye kwigumura kubwami bw’u Rwanda bavugako bari barambiwe imisoro ihanitse yari imaze gushyirwaho n’umwami kigeri wa gatanu Rwabugiri wategekaga u Rwanda muri icyo gihe.

Impamvu ya kabiri ni uko bari bahunze ubugizi bwa nabi bwo mu mvurururu zo mu 1895 zaje zikurikira urupfu rw’umwami Kigeri wa gatanu Rwabugiri harimo intambara yo kurunshunshu, amateka avugako itsinda ryaberekeje muri kivu yepho ryari ryiganje mo abatutsi bamwe na bamwe bahoze ari abantu bakomeye, bahoze mukizuru kingoma y’ubwami.

Abandi na none bari kumwe nabo bari abantu b’Abahutu bari abagaragu babo ariko na none hakaba nabandi bantu bari baraje gukira nyuma bagakora ibyo bitaga kwihutura bivu kuba bari abahutu mbere bakaza guhinduka abatutsi  bajyana n’abandi batutsi  bari bavuye mu Rwanda banjya kwibera muri Congo n’ubundi bahunga Ingoma ya cyami.

Uko aba baturage bagiye batura

Aba bimukira bimukiye mu gihugu cya Congo batuye mubice bya Ruzizi mu misozi ya Kitongwe. Amateka avugako baje kuba mur’iyo misozi kandi ikababera myiza cyane, bahashyira ingo zabo kandi zikomeye. Amateka avugako hari ubwatsi bwiza cyane kandi butoshye babonaga aho kororera amatungo yabo, doreko hafi yabantu bari bagiye gutura mur’iyo misozi.

Aba bose bari aborozi hafi yabose bahise batura muri iyi misozi iri kubutumburuke bwa metero ibihumbi bitatu ubushyo bw’inka zabo bwabayeho neza cyane burisha ubwatsi butoshye. Abimukira b’Abanyarwanda bavuye imihanda yose bakomeje  kwerekeza muri kivu y’amanjyepho bamwe bakagenda bagiye gupagaza kuri bene wabo ba banyarwanda  bahakiriye,   abandi bakagenda bagiye gupagasiriza mubakoroni.

Amateka akomeza avuga ko  ku bakoroni b’Ababirigi bakoraga ubucukuzi bw’Amabuye bakoreraga muri katanga muri Congo ko bahaye akazi Abanyarwanda benshi kugeza aho batangiye kwisanga muri ya miryango, mubice bya Congo hari Abanyarwanda benshi bavuye mu Rwanda bajya gukorera ibigo by’Ababirigi byacukuraga amabuye y’agaciro muri Congo, ariko amateka akanavuga ko, n’Abanyarwanda bari hakurya nabo batangiye kubona akazi muri ibyo bigo , ndetse uko ababirigi bimukaga niko nabo bakoreshaga bimuka ga nkuko byari bimeze mu Rwanda uko imiryango ya bakire yimukaga yimukanaga na bagaragu bayo.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *