Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Iradukunda Elsa, wari umaze iminsi afunzwe, arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.
Uwo mwanzuro w’Urukiko watangarijwe mu isomwa ry’urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022.
Miss Iradukunda akimara kumva ko arekuwe by’agateganyo, yishimiye icyemezo cy’Urukiko, cyane ko ari na byo yari yaburanye asaba, mu kugaragaza ibyishimo bye yahobeye inshuti ze zari zaje kumushyigikira.
Miss Iradukunda Elsa yari yatawe muri yombi ku itariki 8 Gicurasi 2022, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwavuze ko akekwaho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza rifitanye isano n’ibyaha bishinjwa Ishimwe Dieudonné, we ugifunze kugeza ubu.