Polisi y’u Rwanda yagaruje amashilingi 370 akoreshwa muri Kenya, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni eshatu n’ibihumbi 256, yari yibwe abenegihugu ba Kenya babiri ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera.
Abavugwaho kwiba ayo mafaranga batawe muri yombi
Ayo mashilingi yose yafatanywe abagabo babiri bava inda imwe ari bo Bitunguramye Jean Bosco ufite imyaka 31 y’amavuko, na murumuna we witwa Urimubenshi w’imyaka 19, tariki ya 6 Kamena 2022, batabwa muri yombi bari mu Kagari ka Kamanyana, mu Murenge wa Cyanika.
Abari bibwe aya mashilingi bari abashoferi bari batwaye amakamyo, berekeza mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko bariya bavandimwe bombi biyitaga abakozi bo muri bimwe mu biro by’ivunjisha bikorera ku mupaka.
Yagize ati: “Ku wa mbere, ahagana saa munani z’amanywa, abashoferi babiri b’amakamyo, bambutse Uganda binjira mu Rwanda bakaba barerekezaga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nibwo bahaye Bitunguramye na murumuna we Urimubenshi, amashilingi ya Kenya ibihumbi 370 kugira ngo bayabavunjire mu madorali ya Amerika. Bari bazi ko aba bombi bakora mu biro by’ivunjisha nk’uko bari babibijeje.”
Nyamara, abo bavandimwe bombi nyuma yo kwakira amashilingi, binjiye muri bimwe mu biro by’ivunjisha aho ku mupaka, basohokera mu wundi muryango inyuma baburirwa irengero.
SP Ndayisenga yakomeje agira ati:”Ibikorwa byo kubashakisha byahise bitangira nyuma y’uko abibwe bamenyekanishije ubwo bujura. Hifashishijwe bamwe mu bakorera ku mupaka, Bitunguramye na Urimubenshi baje gufatwa ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bafatirwa mu ngo zabo ziherereye mu mudugudu wa Munyenkanda n’uwa Nyarutosho yo mu Kagari ka Kamanyana, mu murenge wa Cyanika, buri umwe asanganwa amashilingi ibihumbi 185 nyuma y’uko bari bamaze kuyagabana
Bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Cyanika ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.
SP Ndayisenga yagiriye inama abaturage bashaka kuvunjisha amafaranga yabo kujya bigerera ku biro by’ivunjisha bakareka kwiringira gutuma abantu batazi.
Yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagashaka imirimo bakora bakareka kwishora mu byaha bibakururira gufungwa bakamara igihe kirekire muri Gereza.
Ingingo ya 174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.