January 7, 2025

Ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashyizeho amasaha mashya yo gufunga umupaka, nyuma y’uko umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lieutenant arasiwe mu Rwanda amaze gukomeretsa abapolisi babiri bari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.

Ni itangazo ryatangiye kubahirizwa kuva tariki 17 Kamena 2022, ryemeza ko umupaka uzajya ufungurwa saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugera saa cyenda z’amanywa (6h-15h).

Ni itangazo ryatambutse ku mbuga nkoranyambaga ndetse bitangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa 17 Kamena 2022. Umuyobozi ukuriye urwego rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, Mabete Dieudonné, yabwiye abo bakorana ko bagomba kujya bubahiriza aya masaha.

Yagize ati: “Mubwire abacuruzi bari hakurya ko ngo umupaka bazajya bawufunga saa cyenda. Ubu tayari bafunze, ni ukwigengesera cyane, haguma ubuzima.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, nta muyobozi wabyemeje. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yabwiye  Intashya ko abifata nk’ibihuha.

Yagize ati: “Ibintu nk’ibi hatasohotse itangazo tubifata nk’ibihuha kuko hari  igihe birangira bitabayeho.”

Benshi mu bakoresha umupaka bavuga ko amakuru yo gufunga umupaka bayamenye kandi ko amabwiriza abasaba kwambuka mbere ya saa cyenda.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko imipaka bireba cyane cyane ari iya Ruzizi ya mbere n’iya kabiri(Bukavu), Kamanyola na Goma (petite et grande barrière).

Kugabanya amasaha bije nyuma y’uko abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Congo babujije Abanyarwanda kwambuka, kereka babanje kwishyura permis de séjour, nyamara hakaba abavuga ko bayishyura ntibayihabwe.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *