January 7, 2025

Imiryango mpuzamahanga itandukanye ikorera mu gihugu cya Sudani, ivuga ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa gishobora kwiyongera ku buryo butigeze bubaho, bikaba byatuma habaho izindi ntambara n’abaturage bahunga, ibyo bikaba byakemurwa n’uko Sudani yahabwa inkunga y’ibiribwa.

Igituma 30% by’abaturage ba Sudani ubu bafite ikibazo cy’inzara, ngo ni ukubera imihindagurikire y’ikirere, ibibazo bya politiki ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku Isi muri rusange.

Raporo ihuriweho n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) ndetse na FAO (Food and Agriculture Organization), ivuga ko Miliyoni 15 z’abaturage mu Ntara 18 z’icyo gihugu ubu bafite ikibazo cy’inzara.

Muri iyo raporo basobanura ko bivugwa ko abantu bafite ikibazo cy’ibiribwa iyo badashobora kubona ibyo kurya bikwiye, ndetse bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga ku buryo bw’ako kanya.

Eddie Rowe uhagarariye PAM muri Sudani yagize ati “Uruhurirane rw’ingaruka z’intambara, imihindagurikire y’ikirere, ibibazo bya Politiki, izamuka ry’ibiciro ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi muke, ni byo bituma za miliyoni z’abaturage ubu zifite ikibazo cy’inzara n’ubukene”.

Ikibazo cy’imibereho cyarushijeho kumera nabi muri Nzeri 2021, ubwo habagaho ‘coup d’etat’ ikozwe n’igisirikare cy’icyo gihugu cya Sudani, bituma ubukungu bwacyo n’ubundi bwari busanganywe burushaho kugwa, nyuma haza kwiyongeraho n’ibibazo by’ubukungu byatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Rowe yagize ati “Tugomba kugira icyo dukora kugira ngo dukumire ko urwego inzara iriho rwaziyongera, turengere ubuzima bw’abamaze guhura n’ikibazo cy’inzara”.

Mu yindi nyandiko yasohowe n’imiryango mpuzamahanga irimo Plan International, Save the Children, UNICEF ndetse na World Vision, yatangaje ko Miliyoni eshatu z’abana b’Abanya-Sudani bafite munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’imirire, kandi ko mu  gihe baba batavuwe abagera ku 375.000 muri bo bashobora gupfa.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *