Ni imyigaragambyo yatangiye ku wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, ubwo abaturage amagana bafungaga imihanda, bagenda baririmba indirimbo zirimo amagambo y’urwango, nyuma bigabiza ahakorera icyicaro gikuru cy’ingabo za UN ziri mu butumwa bw’amahoro muri Congo, giherereye mu Mujyi wa Goma.
Abigaragambya bishe amadirishya n’inzugi binjira aho abo bakozi ba UN babaga kugira ngo basahure ibikoresho byabo ndetse n’ibiribwa n’ibindi, mu gihe MONUSCO yo yahise ikoresha indege za kajugujugu kugira ngo ivanemo abakozi bayo.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo-Kinshasa, Patrick Muyaya yagize ati “Nibura abantu batanu bapfuye, mu gihe abandi 50 bakomerekeye muri iyo myigaragambyo”.
Uwo muvugizi, yavuze ko abashinzwe umutekano banarashe mu kirere mu rwego rwo kubuza abigaragambya gutera abakozi ba UN. Kuri uyu wa Kabiri nabwo nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, imyigaragambyo yakomeje, umugabo umwe akaba yarashwe arapfa ubwo yari ari hafi y’ububiko bw’ibirirwa by’izo ngabo za UN zari mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Inzego z’umutekano ngo zageragezaga gusubiza inyuma abigaragambya, bari hafi y’ububiko bw’ibikoresho n’ibiribwa by’ingabo za UN aho muri Congo, bakaba ngo bigaragambyaga bavuga ko badashaka izo ngabo mu gihugu cyabo, bafite ibyapa byanditseho ngo “bye bye MONUSCO”.
Hari abatanze ubuhamya bavuga ko iyo myigaragambyo yageze no mu yindi Mijyi iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, harimo ahitwa i Beni na Butembo. Abasirikare benshi bashyizwe ku mihanda igana ahakorera MONUSCO mu Mujyi wa Beni, mu birometero 350 mu Majyaruguru ya Goma, mu gihe abigaragambya bo bari mu mihanda, batwika amapine.
Inzego z’umutekano kandi zatatanyije abigaragambya bari bateraniye imbere y’ahakorera MONUSCO mu Mujyi wa Butembo.
Ubutumwa bw’amahoro bwa UN muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo buzwi nka ‘MONUSCO’, ni bumwe mu burimo ingabo nyinshi ugereranyije n’ubundi butumwa bwa UN hirya no hino ku Isi.
Igituma abo baturage bigaragambya bavuga ko badashaka izo ngabo za UN mu gihugu cyabo, ni uko ngo kugeza ubu, muri icyo gihugu habarurwa imitwe yitwaza intwaro igera ku 120, kandi idasiba kwica abaturage, kubasahura n’ibindi. Ibyo byose bigakomeza kuba izo ngabo za UN zihari, zidashobora kugira n’umutwe n’umwe muri iyo ihungabanya umutekano zambura intwaro, bityo rero abaturage bakabona ko ntacyo zimaze.
Mu itangazo yasohoye ku wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru wa UN muri MONUSCO, Khassim Diagne, yamaganye ibi bikorwa byibasiye izo ngabo.
Yagize ati “Ibyabaye muri Goma uretse kuba bitemewe, binabangamiye imikorere y’ingabo za UN zirinda amahoro” .