January 7, 2025

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (UNIRMCT) rwatangaje ko ku ya 18 Kanama 2022 ari bwo Félicien Kabuga ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi azitaba urukiko mu nama ntegurarubanza.

Kabuga wahoze ari umwe mu baherwe mu Rwanda, akurikiranyweho ibyaha birimo icyaha cya Jenoside, gukangurira runanda gukora Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye gukora Jenoside, gutoteza abantu ku mpamvu za Politike, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Kuva yatabwa muri yombi muri Gicurasi 2020, byari biteganijwe ko Kabuga atangira kuburana kuri ibyo byaha byavuzwe haruguru akurikiranyweho ariko urubanza rwe rwagiye rutinzwa no kwimurwa.

Kabuga w’imyaka 89, aheruka kwitaba urukiko hifashishijwe ikoranabuhanga rya video muri Gashyantare 2022, asaba ko yifuza guhindura umwunganizi we Emmanuel Alti agasimburwa na Peter Robison.

Kabuga icyo gihe yasobanuriye urukiko ko impamvu yo guhindura umwunganizi we ari ukubera ko atamuhaga cyangwa ngo amenyeshe umuryango we amakuru n’inyandiko ku rubanza rwe.

Amatariki y’ingenzi mu rubanza

Ku ya 30 Nzeri 2020, Urukiko rwo mu Bufaransa Cour de Cassation rwanze ubujurire bwa Kabuga ku cyemezo cy’izindi nkiko zategetse ko yohererezwa urukiko mpuzamahanga.

Ku ya 1 Ukwakira 2020, Perezida Carmel Agius yashyikirije uru rubanza Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rugizwe n’umucamanza Iain Bonomy, uyobora, umucamanza Graciela Susana Gatti Santana, n’umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahami.

Ku ya 21 Ukwakira 2020, Umucamanza Iain Bonomy yahinduye icyemezo cyo gufata Kabuga ndetse ategeka ko yoherezwa I La Haye mu Buholandi, ahakorera Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha ndetse ibyo byatangiye gukurikizwa ku ya 26 Ukwakira uwo mwaka.

Bimwe mu birego

Kabuga ni we washinze aba na Perezida wa Comité d’Initiative ya Radio Télévision Libre des Milles Collines (RTLM).

Iyo Radio ishinjwa kuba yarabibye inashimangira urwango rushingiye ku moko no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi hagamijwe kubarimbura.

Kabuga akurikiranyweho kandi gufasha no gutera inkunga Interahamwe zishe abatutsi mucyahoze ari perefegitura ya Kigali, Gisenyi, na Kibuye.

Urugero, hari Inyandiko y’ibirego ivuga ko Kabuga yashyigikiye mu buryo bwinshi itsinda ry’interahamwe ku Kimironko, I Kigali, rizwi ku izina ry’ “Interahamwe za Kabuga” kandi ko iri tsinda ryagize uruhare mu bitero, kwica no kugirira nabi abatutsi muri perefegitura ya Kigali-Ville, kuri bariyeri, n’ahari hahungiye abatutsi.

Bivugwa kandi ko Kabuga yakusanyije inkunga yo kugura no gutumiza imbuda n’amasasu byahawe Interahamwe muri perefegitura ya Gisenyi.

Inyandiko y’ibirego ivuga ko izo ntwaro zakoreshejwe mu kwica no kugirira nabi Abatutsi muri za Perefegitura ya Kigali, Kibuye na Gisenyi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *