January 7, 2025

Ethienne-Ngirabakunzi

Abanyamulenge ni ubwoko bukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ubu bakaba barakwiriye mu mahanga yose ahanini bitewe n’intambara z’urudaca bagiye bahura nazo kuva mu myaka ya kera.

N’ubwo ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge bwahozeho kuva kera, muri 2017 bisa nk’aho ubwo bwicanyi bwarafashe indi ntera, ku buryo byagaragaye rwose ko atari ibintu bisanzwe.

Mu busanzwe intambara hagati y’Abanyamulenge b’aborozi, n’abafurero b’abahinzi zahozeho, akenshi ugasanga bapfa ko inka z’Abanyamulenge zangije imyaka yabo n’ibindi nk’ibyo, amoko agaturana atumvikana ariko atanahemukirana bikabije.

Ibi kandi ni ko byari bimeze ku yandi moko akikije Abanyamulenge arimo Ababembe n’Abanyindu, ndetse mu bihe bitandukanye buri bwoko muri aya bwakunze kugirana amakimbirane n’Abanyamulenge nabo bazwiho kugira abasore b’indwanyi z’akataraboneka, gusa ugasanga izi ntambara zihuza Abanyamulenge n’ubundi bwoko bumwe, akenshi bikarangira bunatsinzwe.

Itandukaniro ry’izo ntambara n’ubwicanyi buriho kuva muri 2017 kugeza magingo aya ni uko ayo moko yose atagitera Abanyamulenge atatanye, kuko yamaze kwihuza ku buryo ibitero bagaba ku Banyamulenge biba bifite imbaraga, kandi ubona biteguye neza ndetse hiyongereyeho n’izindi nyeshyamba zirimo Mai-mai na biloze bishambuke.

Ubuzanzwe iyo mitwe yarwanaga n’Abanyamulenge idafite intwaro ndetse n’abarwanyi bayo ugasanga badafite ubumenyi buhagije ku by’imirwanire, gusa ngo ibi byarahindutse kuko iyi mitwe isigaye ifite intwaro.

Kubera iyo mpamvu y’ubwicanyi bubakorerwa abanyamulenge aho bari hose cyane cyane abo muri diaspora bazanye ubukangurambaga burimo ‘Save Mulenge’ bumaze iminsi bucicikana hirya no hino, bamwe bavuga ko ari Abanyamulenge basaba Leta y’u Rwanda kugira icyo ikora mu gakumira ubwicanyi buri kubakorerwa, “Bufite isura nk’iya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.

Ubajije abanyamulenge batuye mu Rwanda bakubwira ko iki cyifuzo gifite ishingiro kuko n’ubwo Abanyamurenge bafite umutwe witwa ‘Twirwaneho’ ugamije kubarindira umutekano, udafite ubushobozi bwo kurinda ibice byose barimo kuko “Ugizwe n’abasivile batagira intwaro zihambaye.”

Ikindi kandi ni uko na Leta ya Perezida Tshisekedi, nubwo ariyo yakagombye kurindira abaturage bayo bose umutekano, usanga ahubwo abasilikare ba Leta aribo baha amahugurwa ya gisirikare izo nyeshyamba zibasira ubwoko bw’abanyamulenge

Ntabwo ari ubwo bukangurambaga bwa “Savemulenge” gusa ahubwo ubwoko bw’abanyamulenge aho butuye hose barahugurutse bashishikarizwa gukusanya amafaranga akorehezwa gufasha “twirwaneho” ndetse n’imiryango yabo yakuwe mu byabo ndetse urubyiruko rwabo rwagije rushishikarizwa kujya gutabara ababo ibi babikora banyuze mu mashyirahamwe yabo harimo iyitwa “Association Isooko ndetse n’izindi mutualités.

Byagenze gute ngo bamwe murubyiruko bishore mu gufatanya n’abatera u Rwanda?  

Raporo yashyizwe hanze n’inzobere za Loni, itunga agatoki bimwe mu bihugu by’ibituranyi na Congo guha ubufasha bamwe muri izi nyeshyamba ziri muri iki gihugu. Abatangabuhamya batandukanye bavuga ko i Bujumbura mu Burundi ariho hahurizwa ibikorwa byo gushaka abarwanyi n’ibikoresho nkenerwa byazo.

Izi nzobere zitangaza ko mu kwa Cyenda umwaka ushize zaganiriye n’abantu 12 bahoze ari abarwanyi, bazibwira ko hari umutwe w’inyeshyamba ukorana n’ishyaka RNC (Rwanda National Congress) rya Kayumba Nyamwasa, [Ihuriro Nyarwanda rirwanya Leta y’u Rwanda], Izi nyeshyamba ngo zikaba zikorera muri Teritwari ya Fizi na Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ngo zikaba zigizwe n’abakomoka mu Rwanda, Abanye- Congo ndetse n’Abanyamulenge.

Nkuko twabivuze haruguru, imisanzu yakomeje itangwa ndetse n’urubyiruko rw’abanyamulenge rwagiye rushishikarizwa kujya gutabara, ariko amakuru yizewe aremeza ko abasore bamwe muribo bagiye kw’ifatanya n’iyo mitwe ihora ishaka gutera u Rwanda y’ibumbiye mucyiswe P5.

Ikinyamakuru intashya cyakoze iperereza kucyaba cyarateye urwo rubyiruko rw’abanyamulenge gukora ibyo, dusanga kandi bamwe mu bayobozi babo  baragiye bahamagazwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo basobanure iby’ayo makuru.

Nkuko twabitangarijwe n’umwe mubakora muri Association Isooko utarashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara yatubwiye ko hari umwe mu bayobozi ba Association Isooko witwa Ngirabakunzi Etienne (uri  kw’ifoto)

wagize uruhare runini mugufasha urwo rubyiruko kw’iyunga no guha inkunga imitwe ishaka gutera u Rwanda yagiye ahamagazwa kenshi n’urwego rw’ubugenzacyaha.

yagize ati: hari umwe wakoraga muri Association Isooko akaba yaragiye ahamagazwa na RIB mu bihe bitandukanye abazwa kuri ibyo byo gukorana n’imitwe irwanya Leta ati ariko sinzi neza ko ayo makuru ari ukuri, ati kugeza ubu ntakibarizwa mu gihugu.

Amakuru twaje kumenya ni uko uwo muyobozi yamaze guhunga ubu akaba yibera iburayi.

tubamenyeshe kandi ko Muri Congo mu misozi ya Minembwe habarizwa imitwe myinshi y’inyeshyamba z’abanyarwanda, abanyekongo ndetse n’abanyarwanda.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *