January 7, 2025

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu ngabo z’u Rwanda (RDF), Major General Vincent Nyakarundi, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Sudani y’Epfo aho yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro muri icyo gihugu.

Amakuru yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (RDF), tariki 14 Nzeri 2022 avuga ko yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UNMISS) muri Sudani y’Epfo ku birindiro bikuru biri i Durupi mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba.

Nk’uko bigaragara mu mafoto, Maj General Vincent Nyakarundi, yateye igiti ari kumwe n’ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije.

N’ubwo Ingabo z’u Rwanda ziba zagiye kubungabunga ibikorwa by’amahoro, zikunze kwifatanya n’abaturage bo muri iki gihugu mu bikorwa birimo umuganda, ubuvuzi, uburezi ndetse no kumenya kwita no kubungabunga ibidukikije.

Ingabo z’u Rwanda zo muri Rwanbatt-3 n’umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere, tariki 26 Kanama 2022 zambitswe imidari y’ishimwe mu rwego rwo kubashimira uruhare rukomeye bagize mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *