January 7, 2025

Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko zitangira gusenya zimwe muri izo mva kuri uyu wa Gatanu icyakora ngo ntiharamenyekana neza uburyo abo bantu bishwemo ariko bikekwa ko bamwe barashwe abandi bakicwa no kubura ubuvuzi.

Inkuru ya BBC ivuga ko hari ibimenyetso ko abahashyinguye baba barimo n’ingabo za Ukraine.

Umuyobozi wa Polisi muri ako karere, Vlodymyr Tymoshko, yatangaje ko abagera kuri 400 baba ari bo bashyinguwe muri izo mva.

Izyum n’indi mijyi yo mu karere ka Kharkiv yabohowe muri uku kwezi mu bitero bikaze Ukraine yagabye itunguye ingabo z’u Burusiya birangira zinaniwe kwirwanaho ngo zigumane ibirindiro byazo.

Ukraine ivuga ko yatahuye ibyaha byinshi by’intambara byakozwe n’u Burusiya birimo ibyo kwica abasivile no gusambanya abagore ku gahato uhereye  igihe Putin yafataga icyemezo cyo gutera Ukraine ku wa 24 Gashyantare uyu mwaka wa 2022.

Ingabo za Ukraine zavuze ko zabonye imva rusange n’ibimenyetso by’uko hari abasivile bishwe baboshywe amaboko n’amaguru.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *