January 7, 2025

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwakatiye Bamporiki Edouard igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, Umucamanza yavuze ko Urukiko rumaze gusesengura ibyaha Bamporiki aregwa rwasanze yarakiriye Miliyoni 5Frw yitwa ishimwe, ari icyaha yakoze cyo kwakira ruswa kuko mu busanzwe ruswa yitwa andi mazina mu rwego rwo kujijisha.

Urukiko rwavuze ko Bamporiki ahamwa n’ibyaha bibiri, ariko mu kumuhana bitaye ku mpamvu nyoroshyacyaha kuko yemera icyaha akanagisabira imbabazi.

Edouard Bamporiki aburana uru rubanza mu mizi tariki 21 Nzeri 2022, yagaragaje guca bugufi no kwemera icyaha nyuma yo gusabirwa n’ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka 20, no gutanga ihazabu ya Miliyoni Frw 100 ku byaha bibiri aregwa.

Bamporiki yahise asaba imbabazi mu rukiko, azisaba na Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange.

Umwunganizi we Me Habyarimana na we yasabye urukiko ko uwo yunganira ibihano yasabiwe byasubikwa.

Tariki 5 Gicurasi 2022, nibwo hasohotse itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahagaritse ku mirimo uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki.

Iyo ngingo iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *