Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, tariki ya 5 Ukwakira 2022, rwaburanishije mu muhezo urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, uregwa ibyaha byo gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Ishimwe yari yabanje kwanga kuburana, abwira urukiko ko atiteguye guhita aburana kuko umwe mu banyamategeko be bamwunganira witwa Me Kayijuka Ngabo yari atarahagera.
Ishimwe yabwiye Urukiko ko yumva ataburana abanyametegeko be bose badahari, ko bamuha umwanya muto agategereza uwari atarahagera.
Umucamanza yubashye icyifuzo cya Prince Kid maze urubanza rutangira kuburanishwa saa yine z’amanywa.
Uru rubanza rugitangira rwahise rushyirwa mu muhezo ku mpamvu z’umutekano w’abatangabuhamya, n’abakorewe ibyaha bari muri Miss Rwanda.
Ishimwe yasabye Ubushinjacyaha ko urubanza rubera ku mugaragaro kuko abatangabuhamya ndetse n’abarebwa n’uru rubanza bahawe ‘code’ nta mazina n’imyirondoro yabo igaragara.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko n’ubwo abarebana n’uru rubanza bahawe ‘Code’ hari aho biri bube ngombwa bakabavuga mu mazina kubera ko urubanza rugiye kuburanwa mu mizi.
Umucamanza ashingiye ku byifuzo by’Ubushinjacyaha n’icya Ishimwe, yafashe icyemezo cyo gushyira iburanisha mu muhezo, asaba abari mu cyumba cy’iburanisha gusohoka urubanza rugakomeza kuburanishwa mu muhezo.
Ishimwe Dieudonné ni we washinze Rwanda Inspiration Back Up yari yahawe gutegura Miss Rwanda.
Ku ya 25 Mata 2022 nibwo Ishimwe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, atangira gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Icyo gihe, Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yavuze ko Ishimwe Dieudonné afunzwe akekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya muri Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.
Muri Mata, Dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha, atangira kuburanira mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro. Urukiko rwamusabiye muri Gicurasi gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Mu ntangiriro za Kamena 2022, Ishimwe yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko na rwo rwemeza ko akomeza gufungwa.