Abanyarwanda barakangurirwa kwisuzumisha indwara y’umutima kuko umubare w’abamaze kurwara iyi ndwara ubu wageze kuri 5.1%, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC).
RBC irakangurira Abanyarwanda kugana amavuriro n’ibigo nderabuzima bakisuzumisha ndwara y’umutima, kugira ngo bamenye uko bahagaze, bakaba barabikanguriwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya indwara y’Umutima.
Dr Ntaganda Evariste ukuriye ishami rishinzwe kurwanya indwara z’umutima muri RBC, avuga ko abantu benshi bakunze kuyirwara, ariko ntibabimenye kubera ko batisuzumishije.
Dr Ntaganda avuga ko indwara y’umutima usanga akenshi inaterwa n’umuvuduko w’amaraso kikaba ari ikibazo gikomeye, kuko umubare w’abafite umuvuduko w’Amaraso ubu bagera kuri 16.8%.
Ati “Ubutumwa naha abantu muri rusange ni ukwisuzumisha indwara y’umutima kuko iterwa n’impamvu nyinshi kandi umuntu uwurwaye ntabwo apfa kubimenya, keretse iyo awisuzumishije”.
Zimwe mu mpamvu Dr Ntaganda avuga zitera indwara y’umutima harimo indwara ya gapfura, diyabete, stroke, umubyibuho ukabije, umuhangayiko udashira, umuvuduko w’amaraso, kunywa inzoga nyinshi, kunywa itabi, kunywa ibiyobyabwenge no kudakora imyitozo ngororamubiri.