January 7, 2025

Basuye santere ifite ubushobozi bwo kwita ku barwayi b’indwara z’ibyorezo

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aheruka kugirana n’abanyamakuru tariki 13 Ukwakira 2022 mu Karere ka Bugesera, ubwo yasuraga ibitaro bya Nyamata, by’umwihariko serivisi yihariye yita ku barwayi bafite indwara zandura, yavuze ko ari santere (Center) yubatswe mu gihe hari abarwaye Covid-19 benshi barembye, gusa ngo ni santere yateganyirijwe kwita ku barwayi bose b’indwara z’ibyorezo uko zije. Ari na yo mpamvu ubu irimo gutegurirwa kwakira abarwayi ba Ebola, mu gihe baramuka bagaragaye mu Rwanda.

Dr. Ngamije yagize ati “Tuyiteganyirije kwakira abarwayi bose bazaba bagaragaye mu Mujyi wa Kigali, tubazana hano. Dufite ubushobozi bwo kwakira abarwayi b’indembe basaga 30, ariko abatarembye dushobora kugeza ku barwayi 80. Ibikoresho byose birahari, abakozi bari mu myanya, imiti, ibikenewe byose, uretse utuntu duke turimo kurangiza, tujyanye no kwita ku bapfuye (baramutse bapfuye), uko bikwiye kugenda, ariko igihe cyose hagaragara umuntu urwaye Ebola twamwakira tukamuvura”.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko n’ubwo Ebola itaragaragara mu Rwanda, ariko kuba iri mu bihugu byo mu Karere, ari yo mpamvu nyamukuru u Rwanda nk’Igihugu gituranyi, kigomba kwitegura guhangana na yo, igihe cyose yaramuka ihageze.

Ati “Ntabwo Ebola iragera mu Gihugu, yego iri mu Karere, kandi ni ibihugu duhahirana, birumvikana ko dufite inshingano zo kwitegura mu buryo bushoboka bwose, no gufata n’izindi ngamba zo gukumira ko icyo cyorezo cyava aho kiri kikaza mu gihugu cyacu. Ibyo birakorwa ari ku mipaka y’ubutaka ndetse no ku kibuga cy’indege cya Kigali, na ho twamaze gufata ingamba zo kwirinda, ku buryo uturutse mu gihugu kirimo abarwayi ba Ebola, dufite uko dushaka ibimenyetso by’ibanze, tukabakurikirana by’umwihariko, kugira ngo batinjirana ubwo burwayi”.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *