January 7, 2025

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwiyambuye ububasha bwo gukomeza kuburanisha urubanza rwa Karasira Aimable, rurwimurira mu rugereko rw’urukiko rukuru i Nyanza kubera ko akurikiranyweho ibyaha yakoze biri ku rwego mpuzamahanga cyangwa ibyaha byambuka imbibi.

Ibi byatangarijwe mu iburanisha ryabaye tariki ya 18 Ugushyingo 2022, ubwo Karasira Aimable yari yongeye kugezwa imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aho yari amaze igihe aburanira.

Ubwo iburanisha ryatangiraga umucamanza yavuze ko ibyaha yakoze biri ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ibyaha byambukiranya imipaka bityo ko rubyibwirije rwabisuzuma rugafata icyemezo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko babonaga ikirego cy’ibyaha Karasira Aimable yakoze rubifitiye ububasha bwo kubiburanisha ariko mu gihe rwabisuzuma rugasanga bifite ishingiro rwafata icyemezo cyo kohereza urwo rubanza mu rugereko rukuru.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko rudafite ububasha bwo gukomeza kuburanisha urubanza rwa Uzaramba Karasira Aimable bityo ko rugomba gukomereza mu Rugereko rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Karasira Aimable uregwa ibyaha byo guhakana Jenoside no gukwiza ibihuha, kuva urubanza rwe rwatangira yanze kuburana abwira Urukiko ko ashaka kubanza kuvuzwa uburwayi afite bwo mu mutwe ndetse n’indwara ya Diyabete.

Karasira n’umwunganizi we Me Gatera Gashabana bemereye urukiko ko biteguye kuburana ndetse no kuburanira mu rukiko urwo ari rwo rwose bakoherezwamo kandi ko bagiye gukora imyanzuro y’urubanza bitarenze tariki 25 Ugushyingo 2022.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *