January 7, 2025

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri ari bo Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi bakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pistol.

Itangazo rya Polisi rivuga ko bafashwe ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, bakaba
bakekwaho kwica Mujyambere Idrissa w’imyaka 49 mu ijoro ryo ku wa 18 Gicurasi 2022 mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka na Kayitare Jean Pierre w’imyaka 45 ku wa 13 Ugushyingo 2022, bakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa Pistol.

Uyu Mujyambere wishwe yari umuvunjayi mu mujyi akaba yariciwe aho yari atuye, naho Kayitare wari umushoferi mu Mujyi wa Kigali ngo yarashutswe, ajyanwa mu icumbi rya Ndagijimana Patrick riherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo akaba ari ho yiciwe, imodoka yari atwaye iribwa.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *