Nyirasangwa Claudine wo mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare Akagari ka Nyagatare, avuga ko umushinga wo gukora ibikomoka ku mpu umwinjiriza asaga ibihumibi 800 buri kwezi.
Mu kiganiro yagiranye n’intashya tariki ya 19 Mutarama 2023, Nyirasangwa ufite umushinga witwa ‘Top Leather Product Company Ltd’ yavuze ko yatangiye gukora ibikomoka ku mpu mu 2018, atangira afite igishoro cy’ibihumbi 300Frw gusa.
Mu 2019 yaje kwitabira amarushanwa ya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko yari yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko, yegukana igihembo cy’ibihumbi 500Frw.
Icyo gihe yahise yagura ibikorwa bye abasha gukoresha abakozi 11 bamufasha gukora inkweto, imikandara, ikofi, aho batwara imfunguzo ndetse n’imipira yo gukina.
Mu bakozi 8 akoresha bahoraho umwe amuhemba ibihumbi 40 buri kwezi, naho abakora nyakabyizi 3 bagahemba ibihumbi 2000Frw ku munsi.
Kugeza ubu afite isoko mu Karere ka Nyagatare n’aka Bugesera ry’abantu bacuruza ibikomoka ku mpu.
Zimwe mu mbogamizi ahura nazo n’izo kutabona ibikoresho bihagije byo gukoramo ibyo acuruza, kuko impu zitunganyije ziva mu gihugu cya Kenya.
Ati “Ibikoresho biracyagorana kuboneka kuko bigera mu Rwanda bihenze cyane bigatuma tutabasha gukora ibintu byinshi ngo duhaze amasoko”.
Nyirasangwa avuga ko Metero y’uruhu igurwa 1400Frw, ngo ugasanga rero nibyinjiye mu Rwanda bidahagije ukurikije umubare w’ibikenewe.
Mu ruzinduko Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi yagiriye mu Karere ka Nyagatare tariki 13 Mutarama 2023, yasuye ibikorwa by’urubyiruko by’umwihariko ku mishinga yatsindiye ibihembo byatanzwe n’iyi Minisiteri, ashima ibikorwa Nyirasangwa akora ndetse n’urundi rubyiruko rwabashije kwihangira imirimo rukiteza imbere.
Ku mbogamizi bagaragarije Minisitiri bahura nazo, yababwiye ko bigiye gukorerwa ubuvugizi kandi ko bazakomeza kubagira inama, kugira ngo imishinga yabo ikomeze itere imbere.
sandale zikoze mu mpu