January 7, 2025

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera imurikagurisha mpuzamahanga rigamije kuganira ndetse no kungurana ubumenyi mu mikoranire hagati y’abacuruzi.

Iryo murikagurisha ry’iminsi ibiri biteganyijwe ko rizaba ku matariki ya 10-11 Gicurasi 2023, rikazitabirwa n’ibihugu bya Sudan, Egypt, Ethiopia, Rwanda, n’ibindi bizaturuka ku mugabane w’Uburayi na Aziya, rikazabera muri Kigali Convention Centre.

Nubwo ari ku nshuro ya mbere rigiye kubera mu Rwanda, ni imurikagurisha risanzwe ari mpuzamahanga kuko uretse ku mugabane wa Afurika rijya rinabera mu bihugu by’i Burayi ndetse na Aziya.

Natacha Haguma ni umuyobozi Mukuru w’ikigo General Logistic Services gishinzwe gutegura ibirori bitandukanye mu Rwanda. Avuga ko rizaba ari imurikagurisha rihuje abacuruzi bari mu byiciro bitandunkanye ariko rikazibanda cyane ku biganiro.

Ati “Ni ukuvuga ngo bizaba ari icyiciro cyo kuganira ariko banamurika ibikorwa byabo, kugira ngo n’abatabizi babibonere aho. Iki cyiciro cya mbere kikazabaha amahirwe yo kumurika ibintu byabo uko bibakundiye, ariko ikigamijwe ni ukuganira, ku buryo niba uri mu bucuruzi bidasaba kuzana ibicuruzwa byawe, ahubwo mushobora kuganira ukamurika ibikorwa byawe wifashishije mudasobwa, mukava aho habayeho ubufatanye”.

Mustafa Osama, Umuyobozi Mukuru wa Expo Team Company ifite icyicaro i Khartoum muri Sudan ishinzwe gutegura ibirori bitandukanye, avuga ko bategura za Expo mu bihugu bitandukanye birimo ibya Afurika, i Burayi ndetse na Aziya, ariko kandi ngo umuvuduko u Rwanda ruriho mu iterambere, bitanga amahirwe menshi mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi.

Ati “Urwego ruhambaye mu bijyanye n’iterambere u Rwanda rugezeho mu bijyanye n’ibikorwa remezo, bitanga amahirwe atandukanye mu bijyanye n’ubucuruzi, kandi by’umwihariko kuba u Rwanda ari igicumbi cy’isoko rusange rya Afurika y’Iburasirazuba, ni isoko rinini cyane kuko ribarizwamo abantu basaga miliyoni 280, kandi benshi muri bo ni urubyiruko. Ibyo bihagira igihugu cyiza kirimo amahirwe menshi mu bijyanye ubucuruzi”.

Biteganyijwe ko iri murikagurisha rizaba mu byiciro bibiri birimo ibijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’ubucuruzi busanzwe, rikazitabirwa n’Abanyarwanda bagera kuri 40, hamwe n’abanyamahanga bazaturuka mu bihugu bitandukanye bagera kuri 60.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *