January 7, 2025

Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) yatanze inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 20 ku barimu, binyuze mu Kigo cy’Imari  Umwalimu SACCO kugira ngo abafashe kubona inzu zabo bwite.

BRD na  Umwarimu SACCO bavuga ko amafaranga yatanzwe azafasha abarimu barenga 1900 kubona inzu zabo bwite muri gahunda yiswe ‘Gira Iwawe’ isanzwe ifasha abakozi kubona aho batura.

Umwarimu uzasaba inguzanyo yo kubaka azajya akatwa amafaranga atarenze 1/2 cy’umushahara we buri kwezi, akazarangiza kwishyura mu  gihe kibarirwa hagati y’imyaka 15-20, yongeyeho 11% by’inyungu.

Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje, avuga ko inguzanyo bahawe igiye gutuma iki kigo cy’imari cyongera inguzanyo gisanzwe gitanga ku banyamuryango, ndetse n’igihe bazajya barangirizaho kwishyura kikazaba kirekire.

Avuga ko umwarimu wa A0(warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza) wari usanzwe ahabwa inguzanyo y’icumbi ingana na miliyoni 9 n’ibihumbi 800 Frw yishyurwa mu myaka 12, ariko ubu azajya ahabwa miliyoni 10 n’ibihumbi 800Frw mu myaka 15.

Uwo Mwarimu wa A0 nahitamo kwishyura inguzanyo mu  gihe kingana n’imyaka 20, azajya ahabwa miliyoni 11 n’ibihumbi 900Frw.

Umwarimu ufite impamyabumenyi ya A1 wajyaga ahabwa inguzanyo y’icumbi ingana n’amafaranga miliyoni 7 n’ibihumbi 630Frw mu myaka 12, ubu azajya ahabwa miliyoni 8 n’ibihumbi 400Frw mu myaka 15, cyangwa miliyoni 9 n’ibihumbi 200 mu myaka 20.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *