January 7, 2025

Mu ishuri rikuru rya Gisirikari riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, harimo kubera imyitozo ya Gisirikari yitwa Ushirikiano Imara, ihuza ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Mu karasisi kanogeye amaso, kakozwe n’ingabo zaturutse mu bihugu binyuranye byo muri EAC, imyitozo yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2023.

Uwo muyobozi yari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, barimo Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, abahagarariye Ingabo na Polisi mu bihugu byitabiriye iyo myitozo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, n’abandi.

Iyo myitozo yitabiriwe na 613 barimo Abasirikare, Abapolisi n’Abasivile baturutse muri Kenya, Uganda, Tanzania, Burundi n’u Rwanda, mu gihe hari hategerejwe 673, ariko igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Sudani y’Epfo ntibyitabira.

Alice Urusaro Uwagaga Karekezi, Umuyobozi w’iyo gahunda ya Ushirikiano Imara, yavuze ko iyo myitozo ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya 13, aho igamije gushishikariza ubufatanye hagati y’ibihugu bya EAC, mu rwego rwo guharanira amahoro mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yagarutse ku kamaro k’iyo myitozo ku bihugu bigize EAC, ati “Iyo myitozo ni ingirakamaro cyane, kuko ituma abasirikari bavuye mu bihugu bitandukanye bahuza imico, kandi biga gukorera hamwe. Kuba bahura buri mwaka bakaganira ku mahoro n’umutekano ni iby’ingenzi cyane”.

Yongeyeho ati “Iyi myitozo yashyizwemo n’icyiciro cy’Abapolisi n’Abasivile mu rwego rwo gukomeza gukorera hamwe hagendewe ku bunararibonye bwa buri cyiciro. Nkanjye mbimazemo imyaka 10. Iyo duhura na bagenzi bacu bavuye ahandi twiyumva turi umuryango umwe”.

Brig Gen Julius Moses Gambosi wo mu gihugu cya Tanzania akaba ari we uyoboye urwego rw’igisirikari muri iyo myitozo, yavuze ko ije gufasha kurushaho kunoza inshingano z’umusirikari, mu guharanira kurwanya iterabwoba, gukumira ibiza n’ibindi.

Arongera ati “Uburyo twateguye iyi myitozo mbere y’uko itangira, nta kabuza ko izagenda neza cyane”.

Gufatanya kw’ingabo zo mu Muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ni ingufu zizafasha ingabo zo mu Karere mu kwikemurira ibibazo byo muri ako Karere, nk’uko ushinzwe imyitozo muri Ushirikiyano Imara, Maj Gen Andrew Kagame, yabitangaje.

Avuga ko yaba Umusirikare, Umupolisi cyangwa Umusivile bitabiriye iyo myitozo bose bagomba guhuza ibikorwa, mu buryo buri wese agomba gukora akazi ashinzwe kandi afitiye ubumenyi, aho byose byuzuzanya.

Ati “Ushinzwe ‘mission’ agomba kuba ari umusivile, hakaba ushinzwe ingabo n’ushinzwe Polisi, abo bose bakora mu buryo bwuzuzanya, kugira ngo bizane amahoro arebana n’umutekano w’abaturage”.

Uwo muyobozi yavuze ko uretse kurwanya iterabwoba, baziga n’uburyo bwo gukumira ibiza, nka kimwe mu bikomeje guhitana abaturage no kubakura mu byabo.

Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda yagejeje ubutumwa ku bitabiriye iyo myitozo. Yabanje gushimira abayitabiriye, abibutsa ko ari umwanya n’amahirwe bagize badakwiye gupfusha ubusa, abibutsa ko ari umwanya wo guhuza ibikorwa n’imbaraga, baharanira guhangana n’ibibazo bibangamiye umutekano mu Karere, hashakwa amahoro arambye.

Iyo myitozo izamara ibyumweru bibiri, yatangijwe ku itariki ya 18 Kamena 2023, ikazasozwa kuri 30 Kamena 2023.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *