Ni amarushanwa yari yitabiriwe ‘abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ,hakaba hashize umwaka n’igice , ariko ibihembo bikaba byatanzwe kuri uyu 9 Nzeri 2023 .
Israel Mbonyi , niwe wegukanye ibihembo yatsindiye muri ayo marushanwa,akurikirwa na Aline Gahongayire ,waje ku mwanya wa kabiri buri wese ahabwa ibihembo yatsindiye.
Israel Mbonyi wabaye uwa mbere muri aya marushanwa ,yahawe miliyoni zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda(7.000.000FRW) ,mu gihe , Aline Gahongayire wabaye uwa kabiri yawe miliyoni ebyiri (2.000.000) .
Umuhuzabikorwa wa Rwanda Gospel Stars Live,Alistide Gahunzire ,yabiseguyeho ababwira gutinda gutanga ibihembo by’abatsindiye irushanwa bitazongera kubaho.
Aho, haje kugaragaramo n’umuhango wo kwibuka Gisele precious wapfuye kuya 15 Nzeri 2022,ndetse na Paster Theogene wamenyekanye ku izina ry’inzahuke ndetse imiryango yabo kubera ibikorwa bifatwa nk’ubutwari bakoze mu murimo w’Imana bataratabaruka.
Gahunzire Aristide kandi, yavuze ko umwaka utaha mu ntangiriro zawo , hari gutegurwa amarushanwa azongera kuba ku nshuro ya kabiri,aho bazazenguruka intara zose ,kugirango bazamure n’abakiri bato mu mpano .