January 7, 2025

Ku cyumweru tariki ya 24 Nzeri 2023 , Abanyeshuri  bagiye gutangira umwaka w’amashuri wa 2023-2024, bateguriwe igitaramo cyo kubasengera ndetse n’abandi bakazaboneraho gusenga bishimira ibyo Imana yabakoreye, ni igitaramo cyateguwe na K Square HR Services isanzwe imenyarewe mu gutegura inama n’ibitaramo bitandukanye yatangije icyitwa K Square Ministryies aho kuri ubu bateguye igitaramo bise “Tujyane Mwami” kizahuriza hamwe abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bagera kuri batanu,  biteganyijwe ko kizabera kuri Dove Hotel.

Iki gitaramo kizabanzirizwa n’ivugabutumwa rikorewe ku muhanda mbere y’igitaramo nyamukuru.Mu kiganiro abateguye iki gitaramo bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 20 Nzeri 202, bagaragaje ko umwihariko w’iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere harimo igikorwa cy’ibwirizabutumwa ryo ku muhanda ndetse no gusangira hagati y’abitabiriye igitaramo n’abahanzi.

Mandela Ndahiriwe uhagarariye abateguye iki gitarama, yavuze ko intego z’iki gitaramo ari ibwirizabutumwa rinyuze mu ijambo ry’Imana cyangwa indirimbo z’abahanzi ndetse no gufasha abantu kwakira agakiza. ati: “ ibitaramo biba bikeneye umwihariko, muri iki cyumweru hari ibikorwa tuzakora byo kujya tubwiriza abantu ku muhanda. Turabizi ko hari abantu ubutumwa buzageraho bagakizwa, intego y’ibi bikorwa byose ni ugutuma abantu bakira agakiza.”

Iki gitaramo cyashyizeho umwanya wo gusengera abanyeshuri babasabira kuzagendana n’uwiteka mu masomo bagiye kwerekezamo. Ikindi gikorwa kizakurikira iki gitaramo ni ugushaka abanyeshuri batishoboye bavuye mu matorero atandukanye bazishyurirwa amafaranga y’ishuri.

Abazitabira ‘Tujyane Mwami’ bazataramirwa n’abahanzi barimo Josh Ishimwe, Danny Mutabazi, True Promises ,James & Daniella na Musinga Joe.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *