Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Einat Weiss yahuye n’abakora mu buhinzi birimo n’ababwigiye mu gihugu cye, baganira aho babona iki gihugu cyakomeza gushyira imbaraga mu gufasha u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi.
Israel isanzwe ifasha u Rwanda mu mishinga y’ubuhinzi bwuhira, bugamije guteza imbere umusaruro w’imboga n’imbuto.
Ibikorwa iki gihugu gikorera mu Rwanda biri mu mugambi watangijwe n’ikigo Fair Planet Seeds cyatangijwe na Dr Shoshan Haran, uyu akaba ariherutse gushimutanwa na bamwe mu bagize umuryango we ubwo bajyanwaga n’abarwanyi ba Hamas.
Abanyarwanda bifatanyije n’abaturage ba Israel baba mu Rwanda mu gusengera abashimuswe na Hamas ngo bazarekurwe ari bazima.
Hari Abanyarwanda benshi boherezwa muri Israel kwiga ubuhinzi bukoresha ubutaka buto kandi bwuhira.
Abenshi biga muri Kaminuza ya Negev iri mu Butayu bwa Negev buba mu Majyaruguru y’’iki gihugu.
Ambasaderi Weiss yabwiye abize muri Israel iby’ubuhinzi ko haramutse hari abakeneye inkunga runaka bazajya begera Ambasade ikabafasha kubyigaho, hakarebwa niba nta buryo iyo nkunga yaboneka.
Kubera ko Israel ari igihugu gito kandi gifite ubutayu bunini, cyasanze ari ngombwa kuhira imirima kuko kitategereza imvura ihagije ngo kizayibone.
Ni muri uru rwego abahanga b’iki gihugu bakurura amazi ava mu ruzi rwa Yorodaniya bakayatunganya bakayacisha mu duhombo duto tuyakwiza mu mirima yabugenewe ihinzwemo imboga cyangwa imbuto abaturage bakenera ku ifunguro rya buri munsi.
Iri koranabuhanga niryo rituma abaturage barya bagahaga bakanasagurira abandi.
Mu bufatanye n’u Rwanda, Israel ifite ikigo gifasha mu kuhira kiri i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.