Mu masaha ashyira igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Rwandair yakiriye indege ya karindwi mu ndege nini zikorera ingendo hirya no hino ku isi.
Iki kigo kiri gukora uko gishoboye ngo gikorere ingendo ahantu hakomeye ku isi hahuza u Rwanda n’amahanga mu buryo bugirira u Rwanda n’Abanyarwanda akamaro kurusha ahandi.
Ubu iki kigo gifite indege imwe nini cyane itwara imizigo iyambutsa inyanja, iyi ikaba ari nayo iherutse kujyana muri Jordania inkunga u Rwanda rwahaye impunzi z’abo muri Gaza bavanywe mu byabo n’intambara ihuje Israel na Hamas.