January 7, 2025

Urubuto rw’avoka ruri mu mbuto u Rwanda rusanzwe rwohereza hanze yarwo ariko kuri uyu wa Kane taliki 26, Ukwakira, 2023 nibwo bwa mbere rwohereje uru rubuto mu Buholandi.

Ni igikorwa cya Guverinoma y’u Rwanda ibicishije mu kigo cyayo gishinzwe kohereza hanze imbuto n’imboga, NAEB, ndetse na Ambasade y’Ubuholandi mu Rwanda iyoborwa na Joan Wiegman.

Ni umushinga kandi ukorana n’ikigo IDH, uyu ukaba ugamije kugeza biriya bihingwa mu Buholandi ariko binyuze mu nzira y’amazi kugira ngo bigabanye ikiguzi cy’ubwikorezi.

‘Stichting IDH’ ni ikigo gikorana n’abikorera ku giti cyabo kugira ngo habeho kubafasha kugeza ibyo bakora cyangwa umusaruro wabo ku masoko mpuzamahanga bitabahenze cyane.

Ku ikubitiro hari toni 22.4 z’avoka zoherejwe mu Buholandi, iki gihugu kikaba kiri mu bisanzwe bicuruza avoka n’ahandi mu Burayi.

Ubucuruzi bw’u Rwanda n’Ubuholandi mu by’avoka niburamba bukagera ku musaruro ubwitezweho, bizaba uburyo bwiza bwo kwagurira isoko n’ahandi mu Burayi.

Umwe muri ba rwiyemezamirimo bafite igigo bihinga bikanacuruza avoka gikomeye mu Rwanda witwa Oluwaseun Rasheed avuga ko kuba bagiye gukorana n’ikigo cyabafasha gucisha avoka mu nzira y’amazi zikagera i Burayi ari ikintu kizabafasha kuko ubusanzwe gukoresha inzira y’ikirere bihenze cyane.

Avuga ko gukoresha inzira y’amazi bizagabanya igiciro cy’ubwikorezi ho 20%.

Mu migambi ya Leta y’u Rwanda harimo kongera umusaruro wa avoka, ukazagera kuri toni zizaba zifite agaciro kabarirwa muri miliyari $1 biterenze umwaka wa 2024.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 u Rwanda rwacuruje hanze toni miliyoni 3.2 z’avoka ariko mu mwaka wa 2026 rwiteze kuzacuruza toni miliyoni 16.

Ikindi kivugwa ko ari ingirakamaro mu gukoresha inzira y’amazi mu kugeza ibicuruzwa mu Burayi n’ahandi ku isi ni uko ubwato budasohora ibyuka bihumanya ikirere byinshi nk’uko bigenda ku ndege.

Ikigo cy’ubwikorezi mpuzamahanga kitwa Maersk nicyo kizafasha muri ubu bwikorezi buzajya buvana ibicuruzwa i Kigali kikabigeza i Mombasa muri Kenya.

Umushinga wo guteza imbere ubucuruzi bw’imbuto zera mu Rwanda wiswe HortInvest ukaba uhuje Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ubuholandi.

Kugeza ubu imibare itangwa na NAEB ivuga ko ubucuruzi bwa avoka bwunguye u Rwanda cyane kubera ko mu mwaka wa 2021 avoka zarwinjirije miliyoni $1.6 n’aho mu mwaka wa 2022 rwinjiza miliyoni $4.5.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *