Mu matora y’Umukuru w’igihugu cya Madagascar yabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize, Andrey Rajoelina urimo ushaka manda ya Gatatu, Andrey Rajoelina wari uherutse kwegura ku mwanya wa Perezida, akomeje kuyobora abandi.
Uyu mugabo afite amajwi 62,4%, mu by’agateganyo byavuye muri aya matora.
Ku rutonde akurikiwe na Siteny Randrianasoloniaiko n’amajwi 12,2%, naho Marc Ravalomanana wahoze ari Perezida w’iki Gihugu cya Madagascar we afite amajwi 11,2%.
Muri Kamena uyu mwaka wa 2023, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaje ko muri 2014 Rajoelina yasabye ubwenegihugu bw’u Bufransa, bavuga ko adakwiriye gukomeza kuyobora Igihugu kubera iyo mpamvu.
Gusa we yavuze ko ibyo byose ari agakino ka Politiki kagamije kumuharabika no kumwangisha abaturage ba Madagascar, kuko Itegeko Nshinga rya Madagascar ridategeka ko Perezida agomba kuba afite ubwenegihugu bwa Madagascar bwonyine.
Andrey Rajoelina yaherukaga kwegura ku mwanya wa Perezida mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka , mu gihe haburaga igihe gito ngo amatora y’Umukuru w’Igihugu abe, gusa yari yaramaze gutangaza ko aziyamamaza.