January 7, 2025

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko ikirego cyatanzwe mu izina rya Authentic World Ministries/Zion Temple gisaba ko umuyobozi mukuru w’iri torero Apôtre Dr Paul Gitwaza yakeguzwa ku nshingano z’ubuyobozi bwaryo kitakiriwe.

Abaregaga ni abashumba batandatu barimo Claude Djessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu bavuze ko batangiranye itorero n’Intumwa Dr Paul Gitwaza.

Muri Gashyantare umwaka ushize ni bwo aba bashumba bamenyesheje Gitwaza ko akuwe ku mirimo binyuze mu ibaruwa ndende banditse, bamusaba kwegura ku mwanya w’ubuyobozi.

Ibyabo byakomeje gukururukana kugeza ubwo bisunga Urukiko basaba ko rwasesa icyemezo cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, gitambamira ikurwaho rya Gitwaza ku buvugizi bw’iri torero kuko bavuga ko cyashingiye ku nyandiko bo bafata nk’impimbano.

Muri iki kirego cyatanzwe mu izina rya Authentic Word Ministries/Zion Temple, abo bashumba basabye Urukiko ko rwategeka ko Gitwaza avuye ku buvugizi bw’itorero.

Bavuga ko kwirukana Gitwaza bari babifitiye ububasha kuko inama y’abashinze umuryango yemerewe gushyiraho ndetse no gusezerera umuvugizi w’umuryango, ari na we muyobozi wawo.

Abatanze ikirego kandi basaba urukiko gutesha agaciro icyemezo cya RGB, bavuga ko kinyuranyije n’amategeko.

Abunganira abaregwa bavuze ko abashumba bari inyuma y’ikirego batabifitiye ububasha kuko umuryango ushingiye ku myemerere Authentic Word Ministries/Zion Temple uyoborwa na Paul Gitwaza kandi akaba atari we watanze ikirego.

Bavuga ko abashumba bareze bari bakwiye kubikora mu izina ryabo kuko batayoboye umuryango kandi bakaba batari babiherewe uburenganzira na Gitwaza.

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2023, rutegeka ko ikirego cyatanzwe kitakiriwe.

Rwategetse ko kandi amagarama yatanzwe aguma mu isanduku ya Leta kuko ahwanye n’ibyakozwe mu rubanza.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *