January 7, 2025

Jean Paul Nkundineza unakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibikangisho, yatangaje ibi kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo ubwo yaburanaga ubujurire bwe ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Bimwe mu bishinjwa uyu munyamakuru, bishingiye ku byo yatangaje kuri YouTube, ubwo Urukiko Rukuru rwari rumaze guhamya ibyaha Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] rukamukatira gufungwa imyaka itanu.

Muri ibyo yavuze kuri Miss Jolly, avuga ko ari we wagize uruhare mu ijyanwa mu nkiko rya Prince Kid, yakoresheje amagambo yafashwe nk’aremereye ndetse nk’ibitutsi kuri uyu wabaye Miss Rwanda.

Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yajuririye, Jean Paul Nkundineza ubwo yagaragazaga impamvu asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze, yavuze ko ibyo yavuze kuri Miss Jolly, na we yabitewe n’amarangamutima yari yamuganjije.

Yavuze ko n’ikimenyimenyi, hari ibyo yakuye mu kiganiro cyari kimaze isaaha gitambutse kuri YouTube, akabona ko harimo ibyateza ibibazo, akaza kubikuramo.

Uyu munyamakuru avuga ko ubusanzwe ntacyo apfa na Miss Jolly ku buryo yamwibasira, ahubwo ko ibyo yamuvugagaho byose byabaga bishingiye ku byo yabaga yumvise mu maburanisha y’urubanza rwaregwamo Prince, ku buryo ubu ntaho azongera kuvuga uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda kuko uru rubanza rwarangiye.

Ibyo aregwa ngo ntibyari bikwiye kujya mu Nkiko

Jean Paul Nkundineza n’umwunganira mu mategeko, Me Jean Paul Ibambe, bagaragaje impamvu bifuza ko arekurwa, zirimo kuba ibyo ashinjwa atari impamvu zikomeye zatuma akurikiranwa afunze, kuko ibyiswe ibyaha, ari amakosa y’umwuga, ubundi afite urwego ruyakurikirana.

Me Ibambe, yavuze ko Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwari rwanafashe icyemezo kuri aya makosa yaje kuba ibyaha ku mukiliya we, ndetse rubitangaho umurongo hagendewe ku mahame ngengamyitwarire y’umwuga w’Itangazamakuru.

Me Ibambe kandi na we yavuze ko ibyavugwaga n’umukiliya we, yabishingiraga ku byo yabaga yumviye mu maburanisha ndetse n’ibyo yakuraga mu bandi bantu bazi iby’urubanza rwaregwamo Prince Kid.

Me Ibambe yavuze ko umukiliya we yarekurwa agakurikiranwa ari hanze, ku buryo Urukiko rwagira ibyo rumutegeka nko kuba hafatirwa ibyangombwa bye by’inzira, kandi ko afite umwirondoro n’aho atuye hazwi, ku buryo nta mpungenge ko aramutse arekuwe byahungabanya imigendekere yo gukurikiranwa kwe.

Ubushinjacyaha bwasabye ko icyemezo cyafatiwe uregwa kigumaho, bwavuze ko ibyatangajwe n’uruhande rw’uregwa ko ibyo akurikiranyweho bifitanye isano n’umwuga w’itangazamakuru, ariko ko iyo bigize ibyaha, bidakuraho ko agomba kubikurikiranwaho.

Bwavuze ko atari ngombwa ko hategekwa ko Urukiko rugira ibyo rutegeka ngo uregwa arekurwe, kuko umushingamategeko yagaragaje impamvu zituma uregwa akurikiranwa afunze, kandi ko kuri Nkundineza, izo mpamvu zihari.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwapfundikiye uru rubanza rw’ubujurire, rukaba ruzasoma icyemezo cyarwo mu cyumweru gitaha tariki Indwi Ukuboza 2023.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *