Umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika(VOA), Jimmy Shukurani Bakomera, yatawe muri yombi n’Inzego zishinzwe umutekano (ANR) I Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru azira You Tube Channel ye ikorera mu Rwanda.
Uyu munyamakuru amaze gutabwa muri yombi, ya bajijwe ibibazo birimo ko yaba adafitanye isano n’umunyamakuru wa Channel ya YouTube, itaravuzwe izina, ikorera mu Rwanda, afite amazina yenda gusa naye, witwa “Shukrani.”
Nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru cyandikirwa mu Burundi kitwa Sos Media Burundi, cyatangaje ko uyu munyamakuru Jimmy, yafashwe bwa mbere k’umugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 04 Ukuboza 2023, nyuma yamasaha abiri aza kurekurwa .
Yongera gufatwa ku wa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza 2023, nabwo afungwa umwanya utari muremure ariko naho yongera guhatwa ibibazo bifitanye isano n’intambara ya M23 ihanganyemo n’ingabo za DRC
yi nkuru ikomeza ivuga ko uriya Munyamakuru ko kuwa Gatanu w’i Cyumweru gishize ko yakubiswe urushyi n’umupolisi, ibikoresho by’akazi yari yitwaje arimo gutara amakuru by’ikubita hasi birimo n’ikarita y’akazi nayo ngo yahise ishwanyagurika.
Abanyamakuru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bakomeje guhohoterwa no guhutazwa n’ubutegetsi bw’icyo gihugu, ngo kuko uyu munyamakuru ahagana mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023, ngo yagiye ahutazwa n’ingabo za DRC azira ko bakeka ko yaba ashyigikira umutwe w’inyeshyamba wa M23 bashinja gukorana n’u Rwanda.