January 7, 2025

Meya w’akarere ka Rubavu

Ku munsi mukuru  wahariwe  mwarimu  wizihijwe  kuri uyu  wa kane kuwa 14/12/2023, umuyobozi  w’akarere  ka Rubavu  Mulindwa  Prosper  yasabye  abarimu  ko barinda abana  amacakubiri  n’ ingengabitekerezo  ya  Jenoside  ngo  kuko  umwana  apfa  mu iterura  kandi ko  mwarimu akwiye  kuba uwubaka  ubumwe bw’abanyarwanda yita kuri  gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Mu  ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo  muhango yagize ati: ”Abanyeshuri banyura imbere yacu  bazaba icyo twifuza  ko baba ,ibyo tubaha nibyo bazatugarurira, mukwiye kuba abarimu bajyana n’icyerekezo  cy’igihugu, turabasaba  kurinda  abana  amacakubiri  n’ingengabitekerezo ya  jenoside. Twibuke aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, mwarimu akaba  uwubaka ubumwe bw’abanyarwanda yita kuri  gahunda ya Ndi   Umunyarwanda  kuko tuzatanga  icyo  turicyo”.

Mu kiganiro  n’itangazamakuru   Mayor  Mulindwa  Prosper  yasobanuye  neza icyatumye asaba abarimu kurinda abanyeshuri  ingengabitekerezo  ya  jenoside.

Yagize ati: ”Byose  bitangirira ku mwana, igiti kigororwa kikiri gito, ubumenyi  umwana ahabwa  akiri muto nibwo buzayobora igihugu.  Ingengabitekerezo ya jenoside ni kimwe mu byasenye igihugu , abantu barabyibuka ko  n’igihe Jenoside yakorwaga yakozwe n’abari bakiri bato benshi  kuko bahawe inyigisho  mbi.

Yakomeje agira ati: “Rero  leta y’u Rwanda yashyize igishoro kinini cyane mu kwigisha abana  kugira ngo bakure  basobanutse  bafite  imyumvire  isobanutse ku gihugu itarimo amacakubiri, kubigishiriza ku ishuri  nibyo bya mbere, n’ababyeyi   bakongeraho, umwana akazamuka  yuzuye  azi  igihugu, azi  agaciro k’umuntu kuko umwana aho atinda cyane ni  ku  ishuri.”

Ati: “Mwarimu niwe utindana n’abana, kwigisha  umwana utamwigisha kurwanya ingengabitekerezo  ya  Jenoside  byaba  ari  igihombo, abarimu nabo bakwiye  kubanza  kwisobanukirwa, kuko umutoza atoza icyo aricyo, umwarimu akwiye kuba intangarugero kugirango abana nibamubona baharanire kuba nkawe cyangwa bakamurusha .”

Yasoje agira ati: “Abarimu turabasaba kubanza gusobanukirwa n’ibyo baba bagiye kwigisha, aho babona badasobanukiwe neza  bakitabaza abayobozi  nkatwe tukabagira inama cyangwa natwe tukitabaza inzego zitandukanye harimo na Minisiteri y’Uburezi, ku buryo mwarimu ajya imbere y’abanyeshuri azi neza ibyo yigisha kandi azi neza ko nawe abikora”.

Umuyobozi w’ikigo cy ‘ishuri  cya G.S. Gitebe II  Habiyaremye Emmanuel  waganiriye na intashya.com  yabajijwe niba abana bayobora hari  ingengabitekerezo ya jenoside abona bafite, avuga ko  ntayo bafite ko ibyo byahozeho  mu gihe cyashize,  ngo ubu kubera itorero ry’igihugu batakigaragarwaho n’iyo ngengabitekerezo.

Yagize ati: ”Abana tuyobora nta ngengabitekerezo ya jenoside bafite kuko byahozeho kera, mu mashuri ubu dufite itorero, tubona umwanya wo gutoza abana indangagaciro na kirazira. Mayor rero yabigarutseho kuko abanzi b’igihugu bakiriho kwigisha rero ni uguhozaho, abana bashobora guhura n’abantu  babi  bakaba babashuka bakabajyana mu ngengabitekerezo ya jenoside, niyo mpamvu tugomba kugumya kubigisha kuyirinda”.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu asabye  abarimu ibi mu gihe umubare munini mu bagize abanyarwanda ari urubyiruko  kandi uru rubyiruko, urwinshi rukaba rukiri  mu mashuri, yaba abanza, ayisumbuye n’aya kaminuza .

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *