Ku umugoroba wo kuri uyu wa gatanu tari 22 ukuboza 2022, Ministiri w’intebe Dr Edward NGIRENTE yayoboye umuhango wo gushimira abasora ku rwego rw’igihugu ku nshuro ya 21.
Muri uyu muhanga hashimiwe usora wahize abandi gutanga imisoro yeguriwe inzego z’ibanze Witwa Nkundunkundiye Jean Bosco hashimiwe Kandi Mwizerwa Jean claude, washimiwe nk’umuguzi mwiza wasabye EBM.
Hashimiwe kandi abahize abandi ku rwego rw’intara batsndukanye.
Insanganyamatsiko y’uyu minsi ni “Saba inyemeza bwishyu ya EBM wubake u Rwanda”.
“Izamuka ry’ubukungu bw’igihugu buzabazwa twebwe twese” Dr Edward NGIRENTE Ministiri w’intebe.
Mu ijambo yagejeje ku ibitabiriye uyu muhango Ministiri w’intebe Dr Edward NGIRENTE, avugako imisoro iziyongera ariko mu buryo butabera umuzigo usora.
Abaturarwanda kandi bongeye gukangurirwa kwaka inyemeza bwishyu ya EBM kuri buri icyo baguze cyose, Abagurisha nabo basabwe guha buri muguzi inyemeza bwishyu ya EBM.
Komiseri mukura wa Rwanda Revenue authority, Yashimangiye ko RRA izakomeza kuvugurura imitangire ya serivisi, gukomeza ubukangurambaga kuri EBM n’ikoreshwa ryayo, hanakorwa ubushakashatsi bugamije kureba uko abasora banyuzwe na serivisi bahabwa ndetse no kunoza ibitagenda neza.