January 7, 2025

Kuri uyu wa 29 ukuboza 2023 ,urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye imyanzuro y’urubanza ruregwa mo umunyamakuru Gakire Uzabakiriho Fidèle rutegeka ko afungwa imyaka 5.

Ni uruvanza rwari rumaze gusubikwa inshuro zigera  kuri 2, kuri uyu wa 29 ukuboza urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwaje gusoma  imyanzuro y’uru rubanza rutegeka ko umunyamakuru Gakire ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu ndetse n’ihazabu ya milioni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu  byaha uno mugabo aregwa hari mo gukorana  n’iyiyise guverinoma y’u Rwanda  ikorera m’ubuhungiro kuri Internet iyobowe na Padiri Nahimana Thomas kuko uyu munyamakuru yari umwe mu ba Ministre bagize iyo Guverinoma.

.ashinjwa kandi no gukoresha impapuro mpimbano nk’aho agera ku kibuga k’indege cya Kanombe yafatanywe pasiporo  mpimbano yakozwe na Padiri Nahimana  ikaba kandi ikoreshwa n’abagize iyo Guverinoma y’igihuha.

Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko Gakire yakoresheje iyo pasiporo inshuro nyinshi ku bibuga by’indege bitandukanye.

Urukiko kandi rwemeje ko Gakire yitabiriye inama zitegura umushinga w’ikorwa ry’ipi pasiporo bigize icyaha cy’ikorwa ryayo.

Urukiko rwagaragaje ko  guhakana ko atigeze akoresha iyi paseporo atari byo kuko ava muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariyo yakoresheje kugera ku kibuga k’indege cya Kanombe ,ibi bikaba bigize icyaha.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *