Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB) Dr Mbarushimana Nelson ari kumwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Antoine MUTSINZI basuye Ishuri rya GS Kicukiro mu rwego rwo gukurikirana itangira ry’amashuri, igihembwe cya kabiri (2023-2024).
Abanyeshuri basabwe kwiga bashyizeho umwete, bakagira isuku ndetse bakarangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Basabwe kandi gutanga amakuru kuri bagenzi babo bataye Ishuri kugira ngo bafashwe kugaruka kwiga.