Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yamenyesheje abadepite ko hakenewe kwihutisha gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’abakora mu rwego rw’ubuvuzi, kugira ngo umusaruro bitezweho uboneke.
Yabitangarije abadepite bagize Komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu Kuri uyu wa 10 Mutarama 2024 bamugezagaho raporo y’Urwego rw’Umuvunyi yo mu 2022-2023.
Abadepite baragaje bimwe mu bibazo byugarije urwego rw’ubuvuzi birimo ubuke bw’abakozi, imibereho yabo iri hasi; iterwa ahanini no kuba bahembwa umushahara muke.
Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko abakora mu rwego rw’ubuvuzi bafite ibibazo bitandukanye, bikeneye gukemurwa kugira ngo umusaruro wabo ukomeze kwiyongera.
Yagize ati “Iki kibazo kiragutse, ntabwo ari umubare gusa. Harimo n’uburyo bakoreramo, ubuke bwabo butuma batabona n’ikiruhuko, na byo twagiye tubirebaho, haba umushahara ndetse n’agahimbazamusyi, turi gukorana n’inzego za Leta ku buryo kajya kaboneka ndetse binashobotse twakongera.”
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko nubwo ibibazo bihari, hakiri kwigwa uburyo bishakirwa igisubizo bitagiza ingaruka ku zindi nzego z’igihugu.
Yakomeje agira ati “Turacyareba uburyo bijyanishwa n’ingengo y’imari. Twaganiriye mu buryo bwagutse, MINISANTE, MIFOTRA ndetse n’izindi nzego ku buryo na byo tubona kubihuza, ariko noneho tunajyanisha no kuborohereza ku kazi kugira ngo ejo uwavuraga ataza kuba ari we murwayi kuko akazi kamubanye kenshi. Ibyo na byo tubona ko ari ikintu cyihutirwa.”
Minisitiri Nsanzimana kandi yasobanuriye abadepite bagize iyi komisiyo ko mu rwego rwo kugira ngo aba bakozi bishimire akazi kabo, Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho Muganga SACCO kandi imaze amezi atatu ikorana na Banki itsura amajyambere, BRD, kugira ngo bafashwe kubona inguzanyo yo kubaka.
Yagize ati “Twatangiye no gukorana na BRD, hashize nk’amezi atatu, mu gufasha abakorera kwa muganga kubona inguzanyo iborohereza yiswe Giriwawe. Bashobora kwiyubakira amazu ari ku rwego rwa miliyoni 40 Frw cyangwa se itarengeje miliyoni 60 Frw. Ashobora kubona inguzanyo iri ku 10%, ishobora kwishyurwa mu gihe kirekire, by’umwihariko ku bakora kwa muganga.”
Mu 1995 mu Rwanda hari abaforomo batagera kuri 400, uyu munsi hari abagera ku bihumbi 14.227, icyakora abari mu mwuga bagera ku bihumbi 13. Abagore ni 9239 naho abagabo ni 4988. Ababyaza bagera ku 2110 barimo 1576 b’abagore na 534 b’abagabo.