January 7, 2025

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi Hadja Lahbib yasabye ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) guhagarika imikoranire bufitanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR.

Amashusho arimo ubu butumwa yatambukijwe kuri X yagize ati:”Ubuyobozi bwa RDC bugomba guhagarika ,nk’uko bwabyiyemeje,  ubufatanye bwose bw’ingabo za FARDC zifitanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR. Ni byiza kandi ko amagambo yo kubiba urwango no guhamagarira ihohoterwa rikorerwa abaturage nabyo byahagarara”.

Yavuze ko igisubizo ku bushyamirane bwose kitakemurwa n’intambara ahubwo ko inzira y’ibiganiro ariyo yabirangiza. Ububiligi bwatangaje ko inzira y’ibiganiro ariyo yagombye gusubukurwa mu rwego rwubaka binyuze mu nzira z’ubuhuza.

Uyu muyobozi agaragaza ko hagombye kurebwa ibibazo nyamukuru bityo ibyo bikazatuma abaturage barushaho gutera imbere. Ububiligi ngo buzakomeza gushyigikira inzira y’ibiganiro mu gihe cyose buri mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi kugira ngo abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bakomeze kubaho.

Ububiligi busabye guverinoma ya Kinshasa guhagarika imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro nyuma yuko butangaje ko bwifatikanyije n’iyi guverinoma mugushaka igisubizo kirambye cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *