Paul Rusesabagina washinze umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN wagabye ibitero mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda hagati ya Kamena 2018 n’Ukwakira 2019, yongeye gushyira umunyu mu gisebe, atoneka abagizweho ingaruka n’ibikorwa bye.
Rusesabagina utuye muri Leta ya Texas muri Amerika, yatawe muri yombi muri Kanama 2020 akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba bikomoka ku bikorwa bya MRCD-FLN byahitanye ubuzima bw’abantu mu Rwanda. Mu 2021, urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 25.
Rusesabagina yaje gusaba imbabazi arazihabwa, asohoka mu igororero rya Nyarugenge muri Werurwe 2023. Yarekuwe kugira ngo ajye kwivuza uburwayi budakira burimo ‘Diyabete’, kandi yari yahawe ibwiriza ryo kutongera kwijandika muri politiki irebana n’u Rwanda.
Mu gihe guverinoma y’u Bwongereza iri gutegura gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu iri kuganiriza abantu batandukanye kugira ngo bayisobanurire uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirizwa mu Rwanda.
Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2024, abagize iyi komisiyo baganirije Rusesabagina nk’umuntu “uhirimbanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu”, bamubaza uko yari abayeho mu gihe yari mu Rwanda, ubuzima bwe bwo mu buhungiro mu Bubiligi n’ubwo mu igororero rya Nyarugenge.
Rusebagina yabwiye iyi komisiyo ko hashize hafi imyaka 30 atotezwa na Leta y’u Rwanda, kandi ngo azira abantu 1268 “yarokoreye” muri Hôtel des Mille Collines mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Kubera ibyo nakoze mu 1994, ibyo byabaye ikibazo. Kubera ko nabaye icyamamare, abanyamakuru bose bazaga mu Rwanda bashakaga kumvugisha mbere y’uko bagira undi bavugisha.”
Nubwo Rusesabagina yemeza ko yatabaye abari bahungiye muri Mille Collines, abaharokokeye bo barabinyomoza kuko bavuga ko babagamo bishyura, ikindi Rusesabagina akaba nta bushobozi na buke yari afite bwo kurokora abantu.
Yolande Mukagasana uri mu bahungiye muri iyi hoteli, mu 2021 yatangaje ko abo Rusesabagina avuga ko yabatabaye yabishyuzaga amafaranga kandi ayo yishyuje yayahunganye mu Bubiligi, ayaguramo inyubako mu gace ka Laiken gaherereye mu mujyi wa Buruseli.
Yagize ati “Rusesabagina aza kugura apartment kuri Laeken i Bruxelles, yarampamagaye, ajya no kuhanyereka, ndamuherekeza njya kureba aho aguze. Nari nzi ko ari amafaranga yagiye yaka abari bahungiye muri hoteli. Nari mbizi.”
Rusesabagina Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwamufatiye ku kibuga cy’indege cya Kigali muri Kanama 2020, ubwo yavaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yibwira ko ari kwerekeza i Bujumbura mu ruzinduko rwari rugamije gushakira inkunga ya MRCD-FLN mu Burundi.
Rusesabagina yabwiye abagize iyi Komisiyo ko yashimutiwe i Dubai, yoherezwa mu Rwanda, ariko ku rundi ruhande asobanura ko inshuti ye ikomoka mu Burundi ari yo yamushutse, yisanga ku kibuga cy’indege cya Kigali; aho yafatiwe.
Leta y’u Rwanda yahakanye kenshi gushimuta Rusesabagina, isobanura ahubwo ko yayobye inzira, yisanga i Kigali ubwo yibwiraga ko ari kwerekeza mu Burundi.
Mbere y’uko Rusesabagina atangira kuburana, yashakaga kunganirwa n’abanyamategeko barimo Me Vincent Lurquin na Philippe Larochelle batari bafite uruhushya rw’urugaga rw’abavoka mu Rwanda.
Byabaye ngombwa ko Rusesabagina ahabwa urutonde rw’abavoka bemerewe gukorera mu Rwanda kugira ngo ahitemo abamwunganira. Yafashemo Me Gatera Gashabana na Emelyne Nyembo.
Rusesabagina yagaragarije iyi Komisiyo ko yagombaga kwemererwa kunganirwa n’abanyamategeko mpuzamahanga; ibintu bitari gushoboka mu Rwanda bitewe n’uko Me Lurquin na bagenzi be batari barasabye uruhushya rwo gukorera akazi muri iki gihugu.
Iyi mbogamizi ni yo yatumye Leta y’u Rwanda ifata icyemezo cyo kwirukana Me Lurquin wishe amategeko agenga umwuga w’ubwavoka, akajya mu rukiko kunganira Rusesabagina kandi atarasabye uruhushya.
Leta y’u Rwanda yasobanuye ko Rusesabagina yafunguwe hashingiwe ku biganiro byahuje iki gihugu, Amerika na Qatar, kandi ko Rusesabagina yabanje kwandika ibaruwa asaba imbabazi kugira ngo ajye kwivuza, yitabweho n’umuryango we mu gihe cy’uburwayi bwe.
Mu gihe cy’urubanza rwe na mbere yaho, Rusesabagina yemeye ko ari we washinze umutwe wa MRCD-FLN kandi ko yawushakiye inkunga mu bihe bitandukanye.
Mu 2018 ubwo MRCD-FLN yari yagabye igitero ku baturage mu bice byegereye Pariki ya Nyungwe, Rusesabagina yasohoye videwo agaragaza ko ashyigikiye byimazeyo uyu mutwe witwaje intwaro wigambaga ko ushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Icyo gihe yagize ati “Kuva mu ntangiro za Nyakanga 2018, FLN yatangije urugamba rwo kubohora Abanyarwanda. Ni ngombwa ko mu 2019 twihutisha uru rugamba. Igihe kirageze ngo dukoreshe uburyo bwose bushoboka kugira ngo tuzane impinduka mu Rwanda kuko izindi nzira za politiki ntacyo zatanze. Niyemeje gushyigikira ntizigamba urubyiruko FLN rwatangije uru rugamba. Ndahamagarira Abanyarwanda bose gufasha aba basore n’inkumi.”
Iyi Komisiyo yamusabye kuvuga kuri iyi videwo ariko yayitarukije, asobanura ko ahubwo Isi yamwumvise nabi, kuko ngo nyuma y’aho uyu mutwe ugabye ibitero ku baturage, MRCD yahise yitandukanya na wo.
Ati “Ntekereza ko Isi yumvise nabi ibyo navuze. Twari twarirukanye FLN, ntabwo yari ikiri mu muryango wacu.”
Ukwivuguruza kwa Rusesabagina ku ruhare yagize mu bitero bya MRCD-FLN, ni ukongera umunyu mu bikomere by’abo byagizeho ingaruka; baba abiciwe ababo ndetse n’abakomerekejwe n’abatewe ubumuga budakira n’abarwanyi b’uyu mutwe witwaje intwaro.