January 7, 2025

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wasabye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) guhagarika no guhashya imvugo z’urwango zishingiye ku bwoko, zishobora kubyara Jenoside.

EU yatangaje ko ivanguramoko n’imvugo z’urwango zigaragara muri RDC cyane cyane izibasiye abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, ziteje impungenge mu gihe u Rwanda rugiye kwibuka imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni.

Byatangajwe na Komiseri ushinzwe ubufatanye muri EU, Jutta Urpilainen, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare ubwo yasobanuriraga abagize Inteko Ishinga Amategeko y’uwo muryango, ibijyanye n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Yagize ati “Twamaganye imvugo z’urwango na politiki bishingiye ku bwoko. Inzobere zitandukanye zigaragaza ko urwego izo mvugo zigezeho, byibutsa amateka mabi yabaye muri aka karere mu gihe twitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.”

EU yasabye inzego zose zirimo n’iziyoboye muri Congo, kwitandukanya n’izo mvugo z’urwango ziganisha kuri Jenoside.

Jutta Urpilainen yagaragaje ko undi muzi w’ibibazo by’umutekano muke muri Congo, ari imikoranire iri hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa FDLR, washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “RDC igomba guhagarika ubufasha bwose n’imikoranire n’umutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro kugira ngo irinde abaturage. RDC igomba guharanira ko amabwiriza yahawe ingabo mu Ugushyingo umwaka ushize ku birebana na FDLR yubahirizwa.”

Icyo gihe igisirikare cya Congo cyasohoye itangazo gisaba abasirikare bacyo kwirinda gukorana na FDLR, nyamara byasaga nko kwikirigita kuko bakomeje gukorana mu rugamba bahanganyemo n’umutwe wa M23.

FDLR ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba, imaze imyaka 30 iteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, icengeza imvugo z’urwango rwibasira Abatutsi zisa neza n’izakoreshwaga mu Rwanda mbere ya 1994.

Raporo zitandukanye za Loni zagaragaje kenshi ko ubugizi bwa nabi bwibasiya Abatutsi muri RDC hatagize igikorwa bushobora kubyara Jenoside, icyakora inzego z’ubuyobozi n’ubutabera muri icyo gihugu zabyimye amatwi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *