January 7, 2025

Ingeri z’abantu batandukanye bavuga ko abantu bize bagaragaraho icyuho cyo kuvuga Ikinyarwanda neza, kuko bakivanga n’indimi z’amahanga.

Ni ngombwa ko abana bakura bavuga neza Ikinyarwanda, izindi ndimi zigakurikira

Umutoni Yvette aganira na Kigali Today, yavuze ko usanga muri iki gihe abantu batavuga Ikinyarwanda neza ari abize, kuko bakivanga n’izindi ndimi z’amahanga.

Ati “Nanjye nihereyeho sinaganira n’umuntu ngo turangize kuvugana ntaracikwa ngo mvuge urundi rurimi nk’Icyongereza cyangwa Igifaransa, sinasobanura impamvu mbikora gutyo, gusa navuga ko biba byarabaye akamenyero”.

Umusaza witwa Athanase Bimenyimana we avuga ko abana be iyo baganira, usanga bikoreshereza indimi z’amahanga ariko bakanyuzamo bakazivangamo n’Ikinyarwanda.

Bimenyimana avuga ko iyo yitegereje asanga Ikinyarwanda kitabungabunzwe neza cyazazima, cyangwa bigatuma ururimi rudahabwa agaciro uko bikwiye.

Ati “Nubwo cyigishwa mu mashuri, usanga n’abakiri bato batakimenya neza ahubwo ugasanga bakoresha indimi z’amahanga cyane kuruta Ikinyarwanda, gusa ubwo dufite Inteko y’Umuco ndahamya ko bazakomeza kubungabunga ururimi rwacu”.

Tariki 28 Gashyantare hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi Kavukire, aho mu Rwanda na ho bizihije uyu munsi mu rwego rwo kugaragaza agaciro k’ururimi ruhuriweho n’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwishimira ko bahujwe n’ururimi rumwe kandi rubafasha kwihutisha ibintu byinshi bitandukanye, haba mu mikorere ndetse no mu itumanaho.

Minisitiri Bizimana yavuze ko kuba Abanyarwanda bahuje ururimi rumwe ,bakwiye kubyishimira kuko Ikinyarwanda cyagize uruhare rukomeye mu bihe byo hambere ku bw’Abami bagura u Rwanda, no mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu biciye mu bihangano byaririmbwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse no mu itumanaho.

Ati “Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, ubushakshatsi n’umuco (UNESCO), mu mwaka wa 1999 ryagennye ko buri gihugu cyose kizajya kigira umunsi wo kwizihiza ururuimi kavukire, kuko basanze hari indimi zigenda zicika kubera kwinjizwamo andi magambo y’indimi z’amahanga akabangamira ireme ryazo”.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *