Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko nta mutwe cyangwa agatsiko k’abantu bitwa Abuzukuru ba Shitani baba mu Rwanda ndetse nta n’ababarizwa mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ibi yabitangaje nyuma y’aho mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu hakunze kugaragara abantu b’abanyarugomo bakora ibikorwa by’ubujura no gutega abantu bakabambura bakanabakomeretsa, ariko ko abo bose bakora ibyo bikorwa ngo barahagurukiwe batabwa muri yombi.
Ati “Mu Rwanda nta mutwe w’Abagizi ba nabi uhari kuko iyo abantu baremye umutwe akenshi usanga baba bafite intego y’icyo bagamije, hari n’amategeko abagenga bagenderaho. Abo rero bitwa Abuzukuru ba Shitani ntabwo ari umutwe ni abantu baba bafite imyitwarire mibi muri sosiyete ariko ubu rwose abo bantu ntabo kuko abakekwaho ibikorwa by’urugomo bose barafashwe”.
ACP Rutikanga avuga ko aba bantu aya mazina bayitwa n’abandi baba babonye imyitwarire yabo itanoze muri sosiyete.
Umuvugizi wa Polisi yatanze urugero rw’impamvu abo biswe iryo zina n’abaturage ari ukubera uburyo bitwazaga ibikoresho bakoreshaga birimo nk’urwembe cyangwa ibikwasi n’icyuma bifashishaga bashaka kwambura abantu babategeye mu nzira.
Ati “Abantu bahuraga na bo bagatanga amakuru bavugaga ko ari abagome bakora ibikorwa nk’ibya Shitani, ndetse bamwe bakavuga ko ari abuzukuru be, ugasanga izina rifashe rityo ariko mu by’ukuri si abo bantu babaga babyiyise”.
ACP Rutikanga yatanze urundi rugero rw’abiswe Abamarine bamburaga abantu Nyabugogo ko na bo iryo zina baryiswe n’abaturage nyuma yo kubona ko uwo bambuye bahita birukira mu gishanga cya Nyabugogo bakinjira no mu mazi.
Ati “Ababibonaga gutyo ni bo bavugaga ngo bariya ni Abamarine barakwambura bagahita barengera mu mazi ukababura”.
Urundi rugero yatanze ni urw’abitwa aba Pubulika bagaragaye mu Karere ka Musanze biswe iri zina biturutse ku bantu basanze bakoze urugomo nuko arababaza akoresheje ururimi rw’amahanga ati “Niko basha ni mwe mwubahuka mugakora ibintu nk’ibi muri Public (mu ruhame)? Nuko abaturage na bo babona ukoze amakosa nk’ayo yo kwitwara nabi yambura abantu akavuga ngo byakozwe n’Abapubulika.”
ACP Rutikanga avuga ko abantu bafite imyitwarire mibi muri Sosiyete inzego z’umutekano zitazabihanganira kandi ko abafatiwe mu bikorwa by’urugomo bajyanwa mu butabera abandi bakajyanwa kugororwa mu bigo ngororamuco.
Ati “Mbonereho no kubwira Abanyarwanda bose nahumurize Abanyarubavu ko nta mutwe w’Abuzukuru ba Shitani uri muri aka Karere ndetse n’ahandi mu gihugu, ikindi nongeraho ni uko abazishora mu bikorwa nk’ibyo na bo bagomba kumenya ko bitemewe kandi uzabifatirwamo azahanwa hakurikijwe ibyo amategeko ateganya”.