Perezida Paul Kagame yanenze Afurika y’Epfo yohereje muri RDC ingabo zo kurwana ku ruhande ruriho umutwe wa FDLR, agaragaza ko bitari bikwiye.
Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania bari mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) byohereje ingabo zabyo muri Congo, mu rwego rwo gufasha FARDC za kiriya gihugu guhangana n’umutwe wa M23.
Ni imirwano kandi izi ngabo zinafatanyamo n’umutwe wa FDLR uri mu yitabajwe na Guverinoma ya Kinshasa ngo iyifashe gutsinsura M23.
Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, yagaragaje ko Afurika y’Epfo itakabaye yohereza Ingabo zayo muri RDC, agaragaza ko ibyo yakoze ari amafuti.
Yagize ati: “Afurika y’Epfo iri mu mafuti kandi ntibyari bikwiriye. Ukurikije amateka yayo, umubano wayo n’ibindi bibazo, kuki yakwivanga muri ibi bintu? Hari ibintu bidashoboka, niko kuri kandi hari impamvu zumvikana. Simbona buryo ki Afurika y’Epfo yakumva itekanye iri gukora akazi k’abandi, ni ukuvuga kurwana intambara mu cyimbo cya Congo”.
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko atumva impamvu Afurika y’Epfo nk’igihugu gisobanukiwe intandaro y’ibibazo biri muri RDC yahisemo “kurwana ku ruhande rwa FDLR igizwe n’abantu barimbuye abaturage bacu”.
Yunzemo ati: “Ntabwo numva uburyo Afurika y’Epfo yajya muri Congo kurwanya abantu bari guharanira uburenganzira bwabo. M23 n’abo irwanira, icyo barwanira ni ugusubizwa ubwenegihugu bambuwe no gufatwa nk’abaturage ba Congo. Ni abanye-Congo, na Tshisekedi ntabwo abihakana. Barahohoterwa ku manywa y’ihangu”.
Perezida Paul Kagame yananenze kandi SADC yose yemeye guhuza imbaraga na FDLR, agaragaza ko kuba ingabo zayo zaremeye gukurikiza amabwiriza zahawe na Tshisekedi bisobanuye ko ibyo zirimo biganisha ku gushoza intambara ku Rwanda Kinshasa ishinja gufasha M23.