January 7, 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME akaba n’umugaba w’ikirenga , yasabye abasirikare barangije amasomo mu ishuri rya gisirikare i Gako mu karere ka Bugesera , kuzirikana inshingano zikomeye bafite zo kurinda abaturage n’ubusugire bw’igihugu cyabo ndetse no gukomeza kugira ikinyabupfura kiranga ingabo z’igihugu.

Ibi umukuru w’igihugu yabivuze kuri  uyu wa Mbere tariki 15 Mata mu 2024, mu muhango wo gusoza ikiciro cya 11 cy’ amasomo ya gisirikare ku basirikare 624, ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano z’u Rwanda barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, (IGP), CG Felix Namuhoranye.

Mu ijambo yagejeje kuri aba basirikare bashoje amasomo y’abofisiye  yagize Ati’’ Mugomba kuzirikana inshingano zikomeye mufite zo kurinda abaturagen’ubusugire bw’igihugu, Jya wumva ko akazi kose waba uriho hano mu gihugu haba hanze, haba aho ingabo za RDF ziri, zikorera mu miryango mpuzamahanga gutanga umutekano n’ahandi , ibyo byose bige bibagaragaraho nkuko musanzwe.’’

Perezida Kagame akaba n’ Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yavuze kandi ko hari abibwira ko umwuga w’ingabo ari ukurwana intambara gusa, ariko ko niyo bibaye biba bifite impamvu.

Ati’’Hari abibwira ko umwuga w’ingabo ari ukurwana intambara gusa, ntabwo aribyo, intambara abantu bayirwana iyo byabaye ngombwa hari impamvu, iyo mpamvu ifite uko isobanuka, cyane cyane intambara turwana uko twe tubyumva nk’u Rwada, ni iy’umuntu wakubujije amahoro mu byawe kandi, ndetse akagushotora aganisha muri ya nzira y’intambara cyangwa se akoresha intambara muri ibyo byose, akubuza uburenganzira,akubuza amahoro akubuza iterambere cyangwa no gusenya ibyo umaze kubaka.’’

Muri aba basirikare basoje ikiciro cya 11 cy’ amasomo yabo  cy’abagize uru rwego rw’umutekano baciye muri iri shuri ry’i Gako, Bamwe muri bo bahawe amasomo n’imyitozo ya gisirikare nyuma yo kurangiza amasomo yabo ya kaminuza. Abandi bakurikiranye aya masomo n’imyitozo bya gisirikare babibangikanya n’andi masomo ya kaminuza mu mashami atandukanye arimo nk’Ubuvuzi, Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho, Imibare n’Ubugenge, Ibinyabuzima n’Ubutabire, Amategeko n’ibindi.

Abofisiye basoreje amasomo mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako mu karere ka Bugesera bagera kuri 624, bari mu byiciro bitatu birimo abofisiye 522 baba barakoze ibizamini bakemererwa kwinjira mu gisirikare cy’umwuga bangana bityo bagahabwa amasomo n’imyitozo mu gihe cy’umwaka umwe, 102 bize amasomo ya Kaminuza  mu gihe cy’ imyaka 4, abofisiye 33 barangije amasomo yabo y’igisirikare mu bihugu by’amahanga.

Uretse uyu muhango wo gusoza amasomo, muri iri Shuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako hanabereye n’igikorwa cyo gutaha inyubako nshya z’iri shuri.

About The Author