January 7, 2025

Ni mu kiganiro giheruka guhuza Abanyamulenge n’impande zabo ku ruhande rw’abagize Maï Maï, Abapfulero, Abanyindu n’Ababembe .

Mu mpera zu kwezi kwa Kabiri umwaka wa 2024, nibwo iz’inka 10 zari zanyazwe na Maï Maï, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibice byo ku Ndondo ya Bijombo.

Muri iki Cyumweru dusoje nibwo Abapfulero, Ababembe n’Abanyindu bagaruye izo Inka, ubwo bari bageze ahitwa kuri Mbundamo ho mu bice bya Gatanga, muri Grupema ya Bijombo, Teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bahise bahamagara Abatware Babanyamulenge babasanganira muri ibyo bice byo kuri Mbundamo.
Bamaze guhura abo ku ruhande rwa Maï Maï bavuze ko bagaruye Inka z’Abanyamulenge m’urwego rwo gushakisha amahoro kandi ko baje kwishyura, kuko n’inka bari bazanye ntizanganaga nizo bari baranyaze.

Ay’amakuru akomeza avuga ko Abanyamulenge bashimiye abo ku ruhande rwa Maï Maï ariko bababwira ko Inka bazanye batashimyemo Inka eshatu, ari nacyo cyatumye izo ntumwa za Maï Maï zisubiranayo Inka zagawe, izindi zirindwi Abanyamulenge barazakira ariko intumwa za Maï Maï zitegekwa kuzagarukana izasimbura izo eshatu vuba.

nka icumi z’Abanyamulenge zari ziheruka kunyagwa na Maï Maï ku Ndondo ya Bijombo, zagarutse ku bwumvikane bw’i mpande zombi.

Maï Maï yasezeranije Abanyamulenge kuzagaruka vuba kandi bazanye izo nka eshatu.
Kunyaga Inka z’Abanyamulenge zinyazwe na Maï Maï byatangiye kera, ariko bigeze mu 2017 bifata indi ntera. Kuri ubu habarwa ibihumbi magana ane by’inka Maï Maï imaze kunyaga zabo, nk’uko byagiye bishyirwa mu byegeranyo byinzobere z’Abanyamulenge bakora muri Mahoro peace Association. Ubu hari cyizere cy’uko Maï Maï yaba imaze gutezuka kugaba ibitero bigamije gusenyera Abanyamulenge, kubica no kunyaga Inka zabo, kubera ko Twirwaneho yafashe umukingi ukomeye wo kurwanirira Abanyamulenge.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *