January 7, 2025

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yashyize mu kiruhuko abasirikare 120 bari bari ku rwego rw’abofisiye.

Ni icyemezo cyashyizwe mu bikorwa kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata mu 2024, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo za Uganda (UPDF) kiri i Mbuya. Abashyizwe mu kiruhuko bafite amapeti kuva kuri Major kugera kuri Colonel.

Gen Muhoozi yabwiye aba basirikare ko umuntu uri muri uyu mwuga atajya awuvamo burundu, ahubwo ashobora gufata igihe gito cyo kuruhuka, ndetse abasaba gukomeza kuba hafi ya UPDF.

Gen Muhoozi afashe iki cyemezo nyuma y’igihe gito agizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.

Ni umwanya yagiyemo nyuma y’amezi amake se akaba na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, akoze impinduka muri sitati igenga ingabo, aha Umugaba Mukuru ububashaka burimo gushyira bamwe mu basirikare mu kiruhuko atabanje kubisabira uruhushya.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *