Vital Kamerhe agiye kongera gutegeka Inteko Ishingamategeko ya DR Congo
Kamerhe, wagize amajwi 183, yanikiye Christophe Mboso wari usanzwe kuri uwo mwanya, wagize amajwi 113, na Modeste Bahati wari Perezida wa Sena, wagize amajwi 69.
Aba bagabo bagiye guhatana mu itora ry’abadepite bo mu mashyaka ahuriye mu ihuriro Union Sacrée de la Nation rishyigikiye Perezida Félix Tshisekedi nyuma y’uko bananiwe kumvikana ku muntu wahagararira iryo huriro.
Mbere gato yo gutora, nk’uko byatangajwe n’ihuriro Union sacrée, Augustin Kabuya, umunyamabanga w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi, yavuze ko bariya bakandida batatu “bananiwe kumvikana” bityo bakumvikana na Perezida Tshisekedi ko bakizwa n’amatora.
Bamwe mu basesengura politike ya Congo bavuga ko buri umwe muri aba batatu yafashije Tshisekedi kugera ku butegetsi, bityo ko buri umwe muri bo yifuzaga uyu mwanya wo hejuru mu butegetsi nk’ishimwe ry’akazi yakoreye Tshisekedi, bituma bagera ku itora ryarebaga abadepite ba ririya huriro gusa.
Intsinzi ya Vital Kamerhe mu ijoro ryacyeye isobanuye ko ari we uzegukana umwanya w’umukuru w’umutwe w’abadepite mu nteko ya DR Congo, umwanya yigeze kubaho ku butegetsi bwa Joseph Kabila.
Ku mbuga nkoranyambaga, Abanyecongo batandukanye bagize icyo bavuga ku ntsinzi ya Kamerhe, umwe mu banyapolitike batavugwaho rumwe muri DR Congo.
Hari uwagize ati: “Uyu mugabo ameze nka ‘bakame’ kabisa. Ariko uko biri kose, arakomeye”.
Undi ati: “Kamerhe ameze nk’uruvu…ashobora gutegeka neza nahinduka”.
Undi na we, akomoza ku buryo Kamerhe abasha gukorana politike n’abategetsi benshi, ati: “Politike se ni iki mu by’ukuri? Ni ugukorana, ubucabiranya, cyangwa maji [magie]”?
Uyu mugabo Kamerhe akomoka mu ntara ya Kivu y’Epfo, ni umugabo w’imyaka 65 akaba afatwa nk’umwe mu banyapolitike b’amayeri menshi n’imbaraga mu mukino wa politike ya Congo, kuko aboneka nk’uzi guhindura ikarita ze kuri buri mukino kandi ni umubyinnyi wumuhanga mu mudiho w’abagiye ku butegetsi.
Ubwo yigaga muri kaminuza ya Kinshasa mu 1984, ni bwo Vital Kamerhe yatangiye politiki mu ishyaka UDPS ryari irya Étienne Tshisekedi wa Mulumba, se wa Perezida Félix Tshisekedi.
Guhera mu myaka ya 1990 yatangiye kubona imyanya ya politiki muri leta.