Ababo bavukana bakekwaho ubujura
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwasubije amafaranga yari yibwe n’abasore babiri bavukana angana n’ibihumbi umunani by’amadorali y’amerika, n’andi ibihumbi birenga 700 Frw.
Kuri uyu wa 26 Mata 2024, nibwo RIB yerekanye abasore babiri bavukana barimo ufite imyaka 29 na mukuru we bakekwaho kwiba ayo mafaranga.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yagaragaje ko hibwe 9500$ nubwo atagarujwe yose.
Yakomeje agira ati “Uwo wayibye yari umukozi wo mu rugo, aza gusanga umukoresha ahuze afata amafaranga mu isakoshi aho bakoreraga arirukanka. Yayatwaye ari amadorali 9500$ ajya kuyahisha kwa mukuru we.”
Nyuma yo kwibwa amafaranga nyirayo yahise yegera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ndetse abayibye barakurikiranwa barafatwa.
Dr Murangira yavuze ko kuri ubu abatawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwiba, ubuhemu ndetse n’icyaha cyo guhisha ibintu bikomoka ku cyaha.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko uhamijwe n’urukiko guhisha ibintu bikomoka ku cyaha ahanishwa igihano kiri hagati y’umwaka umwe kugera kuri ibiri n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 300 Frw na 500 Frw.
Riteganya kandi ko icyaha cyo kwiba ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni imwe ariko itarenze miliyoni ebyeri mu gihe icyaha cy’ubuhemu gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itu n’imyaka itanu ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw kugera kuri 1 000 000 Frw.
RIB yagaragaje ko uwibye amafaranga akimara kuyafata hari ayo yakoresheje byatumye afatanwa amafaranga adahwanye n’ayo yari yibye.
Ubwo yari amaze kuyiba no kuyageza kuri mukuru we bamaze gusezerana ko bazayagabana biyemeje kuyahisha aho bayacukuriye munsi y’urugo, ahari igiti cy’umuvumu.
Nyuma yo kunoza umugambi, uwari umukozi wo mu rugo yongeye gusubira i Kigali ariko amaze kugenda mukuru we aza kwimura y’amafaranga aho bari barayatabye ayashyira mu nzu hafi y’umusarani ari naho RIB yayakuye.
Ubwo babazwaga mu bugenzacyaha, babanje kubihakana ariko bamaze kwerekwa ibimenyetso by’uko bayatwaye birangira mukuru we amwemeje ko bagomba kuyasubiza.
RIB yatanze ubutumwa busaba Abanyarwanda kwirinda ibyaha kuko hari ibishobora kwirindwa.
Ati “Nubwo inzego z’umutekano zihari kandi zikora, nubwo inzego z’ubugenzacyaha n’inzego zishinzwe kurinda ibyaha zihari zifite ubushake n’ubushobozi bwo kubirwanya ariko hari ibyaha byakwirindwa. Mu byakirindwa harimo n’ibi byo kuba umuntu ashobora gutwara amafaranga. Turashishikariza abantu kwitabira gahunda ya Leta yo kutagendana amafaranga mu ntoki, bakayahererekanya bakoresheje uburyo bwashyizweho nka banki.”
Uwari wibwe ayo amafaranga yabwiye itangazamukuru ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda kugendana ingano y’amafaranga menshi mu kwirinda ko byabakururira kwibwa cyangwa ibindi bibazo.
Yashimye RIB ko yamufashije kubona abari bamwibye, asaba n’abahura n’ibindi bibazo gutangira amakuru ku gihe.
Yibukije kandi ko abafite umutima wo gukora ibyaha bibwira ko batafatwa bibeshya, kuko byanze bikunze bazafatwa.
Dr Murangira kandi yibukije abacuruzi kwirinda no gushishoza mu mirimo y’abo kuko muri ibi bihe hari abantu benshi basigaye bakora uburiganya bitwaje ko basanzwe bakorana nabo bakaba bababeshya ko bishyuye ibintu runaka kandi batabikoze.
RIB yaburiye abishora mu bikorwa by’ubujura ko inzego zibishinze ziri maso