Bimwe mu bihugu bivuga rikijyana muri Politiki na Diporomasi bigena ikerekezo cy ’Isi ,birashinjwa kugira uruhare mu kibazo cy’Umutekano mukeke, ukomeje kwibasira Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati y’u Rwanda na DRC.
Ni ikibazo cyongeye gufata indi ntera ,ubwo Umutwe wa M23, wongeraga gufata intwaro ukubura imirwano mu mpera z’Umwaka wa 2023.
Kuva icyo gihe, Kinshasa ishinja Kigali gutera inkunga umutwe wa M23 ugizwe ahanini n’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda, mu gihe u Kigali k’urundi ruhande ,ishinja Kinshasa gutera inkunga no gukorana n’umutwe wa FDLR , washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusi 1994 ndetse unafite gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Abakurinaira hafi ikibazo cy’umutekano na politiki byo mu karere k’ibiyaga bigari, bagaragaza uruhare rw’ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,Ubufaransa, Ubwongereza n’ibindi bihugu byo mu burungerazuba bw’Isi, kuba nyirabayazana w’iki kibazo no gukomeza kwenyegeza umuriro bishingiye ku nyungu zabo bwite.