Ishyaka The Masindi District Forum for Democratic Form FDC ryo muri Uganda ryasezereye abayoboke baryo 13, bavugwa ho gutwika ibirango by’umu Candida PATRICK OBOI AMURIAT yakoresheje yiyamamaza muri 2021 nk’umukandida ku mwanya wa Perezida w’igihugu.
Ibi byatangajwe n’uhagarariye iri shyaka rya FDC FREDICK BANAGE Bitaamala aho yavuze ko kuba aba banyamuryango basezerewe cyangwa se birukabwe kubwo kuba bakoze ibinyuranyije nibyo iri shyaka rigenderaho n’ingingo ya 5 yiri shyaka.
Avuga kandi ko ibi bikorwa bakoze mu byumweru 2 bishize binyuranyije n’amategeko agenga imiyitwarire y’abarwanashyaka. Agira ati:” Ibikorwa byose bakoze binyuranyije n’ amategeko y’ iri shyaka ni nayo mpamvu bahanishijwe kwirukanwa burundu.
Yakomeje agira ati:” Ntabwo bakiri abanyamuryango bacu. Ibikorwa byabo byubwangirizi bwo gutwika ibirango by’ Umukandida AMURIAT , nI ibintu tutakwihanganira nk’ ishyaka rya FDC. Twabirukanye mu rwego rwo gukomeza gushyigikira indangagaciro n’ imyitwarire y’abayoboke b’ishyaka ryacu.
Yunze mo agira ati:” Ibikorwa by’umuntu ku giti cye ntabwo biba bigaragaza kO ari ubushake bw’ ishyaka muri rusange kuko sitwe twabatumye ku bikora kandi ntaruhare na rutoya twabigizemo nk’ishyaka”.
Uwahoze ari Umunyamabanga rusange w’ishyaka rya FDC, Augustus BIGIRWENKYA, yavuze ko batwitse ibyo birango mu rwego rwo kwamagana ruswa yahawe AMURIAT kugira ngo ashobore kwiyamamaza.
BIGIRWENKYA n’agatsiko ke bavugwa ko AMURIAT ashobora Kuba yarakiriye ruswa ayihawe na President MUSEVENI binyuranyije n’ amategeko yiri shyaka kugirango bazashobore guhurira mu kibuga cy’amatora ku mwanya wa Perezida.
BIGIRWENKYA yanakomeje agira ati:”Twe icyo twakoze ni ugutwika ibirango byakoreshejwe mu bikorwa byo kwiyamamaza bya 2021, byumwihariko ibyo AMURIAT yakoresheje arimo kwiyamamaza.
Kuko twe nkishyaka rya FDC ntabwo twakwihanganira umwe muri twe wakwakira amafaranga aturutse kwa MUSEVENI, igikorwa nkicyo ntabwo ari icyo kwwihanganirwa.
Yanavuze kandi ko byashoboka ko ishyaka rya Masindi FDC rishobora kuba riri gukorana bya hafi na KATONGA FDC Faction. BIGIRWENKYA Kandi yongeye ho ko uyu ari umwanzuro wemejwe kuwa 06 Mata Mu nama yabereye Masindi aho bemeje ko batagomba gutunga amafoto y’abakandida baturuka muri Najjanankumbi faction”.