Umutungo ugizwe n’inyubako ubaruye kuri Assinapol Rwigara na Mukangemanyi Adeline, wari washyizwe muri cyamunara kubera umwenda babereyemo banki wamaze kugurwa.
Ibaruwa yemeza igurwa ry’uwo mutungo IGIHE ifitiye kopi igaragaza ko waguzwe n’Ikigo cya Sun Belt Textiles Rwanda Ltd, nyuma yo gutanga miliyari imwe na miliyoni zirenga 116,8 Frw.
Inagaragaza ko uwo mutungo waguzwe ku wa 26 Mata 2024, umunsi byari Biteganyijwe ko aribwo iyo cyamunara irangira.
Umuhesha w’Inkiko yagaragaje ko cyamunara yari ibaye ku nshuro ya mbere ngo hashyirwe mu bikorwa icyemezo cy’urukiko ku rubanza rwaciwe tariki ya 29 Ugushyingo 2021 hagamijwe kwishyura umwenda Premier Tabacco Company PTC Ltd ifitiye Equity Bank Rwanda Plc (yaguze Cogebanque Ltd) ari nayo yatsinze urubanza.
Ibaruwa y’umuhesha w’inkiko igira iti “Nejejwe no kubamenyesha ko ari mwebwe mwatsindiye cyamunara mutanze igiciro kingana na 1.116.890. 000 Frw, bityo nk’uko iteka ribiteganya mukaba mugomba kuba mwishyuye ayo mafaranga mu gihe cy’amasaha 72 abarwa muhereye igihe mwamenyesherejweho ko ari mwe mwatsindiye cyamunara”.
Uyu mutungo ubwo washyirwaga muri cyamunara Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Habimana yari yagaragaje ko ufite agaciro ka miliyali imwe na 443,9 Frw.
Gusa nubwo bimeze bityo, ngo umuryango wa Rwigara wamaze gutanga ikirego cyo guhagarikisha iyo cyamunara nubwo Me Habimana Vedatse yamaze kugaragariza urukiko ko yarangiye.
Ku wa 2 Gicurasi uyu mwaka, iburanisha ry’urwo rubanza niho rizaba nk’uko biteganyijwe rikazabera mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.
Iki cyemezo cya cyamunara gishingiye ku mwenda iyahoze ari Cogebanque iberewemo n’umuryango wa Rwigara ariko wo ukaba ubihakana.
Umwenda ungana na miliyoni 349 Frw zirenga niwo iyo banki yavugaga ko iberewemo n’uruganda rwa Rwigara rwa Premier Tabacco Company Ltd ngo rwatse muri iyo banki mu 2014.