January 7, 2025

Nyuma y’uko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habaye icyiciro cya Kabiri cy’amatora yo gushaka abayobozi b’intara, kuri ubu Kivu y’Amajyepfo yo yamaze kubona umuyobozi.

Uwatsindiye kuyobora iyi Ntara yitwa professeur Jean Jaques Perusi, ariko bikaba bikiri iby’agateganyo, akaba yungirijwe na Maître Elekano Jean Jaques.

Jean Jacques Perusi yasimbuye Théo Kasi Ngwabidje, wari umaze igihe kirekire ari umuyobozi wa Kivu y’Amajyepfo.

Mu majwi 48 y’abadepite batoye, Jean Jacques yabonye agera kuri 27 mu gihe uwamwungirije yagize amajwi 21 gusa.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *