nyuma y’ibisasu byaguye i Mugunga mu nkengero z’umujyi wa Goma ku munsi w’ejo kuwa gatanu, uyu munsi kuwa gatandatu I Bwerimana ho muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru naho, haguye ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa Locket.
Ni kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04/05/2024, ahagana mu masaha ya kare nibwo ibisasu bibiri byateye mu gace ka Bwerimana, ntibyagira icyo byangiriza, nk’uko byavuzwe n’ubuyobozi bw’inzego zibanze.
Ibi bisasu byaguye neza kubiro bya Localite ya Bwerimana, amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko ibyo bisasu byavuye ku misozi y’unamiye Centre ya Bwerimana, ariko ko bitagize icyo byangiriza haba ku bantu n’ibintu.
Ubuyobozi bw’i ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwo muri utwo duce, buvuga ko ibyo bisasu byatewe biva ku musozi wa Ndumba, ahari ibirindiro by’ingabo za M23, nubwo ntacyo ubuyobozi bwa M23 buragira icyo bubivugaho.
Nubwo bimeze bityo i Bwerimana na Minova mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, haracyari uruja n’uruza rw’abantu, dore ko ari byo bice bihana imbibi no hagati ya Kivu Yaruguru ni y’Epfo.
Gusa ingabo zo ku ruhande rwa leta zivanye mu gace ka Bitongo, ibi bikaba byateye ubwoba bwinshi abatifuza ko M23 yakomeza kujya imbere, nk’uko byavuzwe na Sosiyete Sivile ikorera muri ibyo bice.
Ivuga ko kuba Bitongo itakigenzurwa n’igisirikare cya Repubulika ya Congo biha amahirwe M23 yo gufata Minova na Bwerimana, kandi ko muri icyo gihe bizaba bigiye korohera abarwanyi bo muri uwo mutwe gufata umujyi wa Goma.